• Sun. May 19th, 2024

Umuyobozi w’umuryango wa EAC yamaganye abavugako ingabo za EACRF zikorana n’inyeshamba, M’uburasirazuba bwa RDC.

Share with others

Umuyobozi w’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, Dr Peter Mathuki, yamaganye abakomeje kuvuga ko abasirikare babo bari mu butumwa bw’amahoro M’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bazwi nka EACRF, ko bakorana n’imitwe y’inyeshamba irimo M23.

Ibi biri mw’itangazo uyu muryango washize hanze kuri uyu wa Kane, tariki 12/10/2023, n’itangazo ryashizwe ho umukono na Dr Mathuki, yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe kandi wamagana imirwano yubuye hagati y’imitwe yitwaje imbunda kandi ngo biri kubera mu bice izi Ngabo z’uyu muryango (EACRF) zingenzura.

Ati: “EAC ihangayikishijwe cane n’imirwano y’imitwe yitwaje imbunda mu bice EACRF ikoreramo akazi muri Kivu ya Ruguru, M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo. Iyi mirwano yatumye abaturage benshi bata izabo abandi barakomereka ndetse zibyara n’ibindi bibazo byinshi harimo n’imfu. Ibyo bikorwa binyuranya n’imyanzuro y’amahoro yafatiwe i Nairobi.”

Dr Mathuki yahamije ko “Ingabo zaturutse mu Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo ziri muri aka gace zubahiriza amahame ngengamyitwarire n’imirongo yashizweho muri sitati y’amasezerano y’ingabo n’amategeko mpuzamahanga. Aya mabwiriza arimo kurinda abaturage, ihame risumba ayandi.”

Uyu munyamabanga yanamaganye amakuru avuga ko abasirikare bo muri EACRF bakorana n’imitwe yitwaje imbunda.

Ati: “Duhangayikishijwe cane n’ibirego bidafite ishingiro n’icengezamatwara ribi rishirwa ku Basirikare ba EACRF, bizigerekaho imikoranire n’imitwe yitwaje imbunda. Ibyo birego bigamije guhakana akazi gakomeye n’ibyagezweho n’ingabo zacu za EAC.”

Dr Mathuki atangaje aya magambo nyuma y’aho umutwe witwaje imbunda wa M23 ushinje ingabo z’u Burundi gukorana n’imitwe ya Wazalendo n’ingabo za Leta ya RDC, na Leta ya RDC igashinja izindi ngabo zo muri EACRF (iza Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo) gukorana na M23.

Uyu Muyobozi yakomeje asobanura ko imikoranire ya hafi iri hagati ya EACRF na Leta ya RDC igamije gufungura imihanda minini nogucyura abaturage bahunze imbere mu gihugu no kuzamura uburyo bwo kurinda abaturage bose muri ibi bice byakunze kurangwamo intambara.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.