• Sun. May 19th, 2024

Umutwe wa M23 wavuze ukuri kumirwano barimo na Fardc naho ingabo z’u Burundi ngo zahawe misiyo yokuza barasa abasirikare bakuru ba M23.

Share with others

Ingabo za M23 zirwanya leta ya Republika ya Demokarsi ya Congo zatangaje ko hari abasirikare bayo baheruka gupfira mu ntambara nimugihe bari bahanganye n’igisirikare ca Kinshasa (Fardc) maze bavuga ko abapfuye batageze 200 nk’uko Wazalendo ba bitangaje.

Iyo mirwano ngw’ikaba yarabereye mubice biherereye muri teritware ya Masisi nimirwano yatangiye mu mpera ziki Cyumweru dusoje.

Aya makuru akomeza avuga ko iyo mirwano ikomeye yabereye mubice bya Kilorirwe na Kitshanga, uyu mutwe M23 ukemeza ko ingabo za FARDC n’imitwe bakorana ko bose bayitakarijemo abantu babo benshi.

Ubwo imirwano yaberaga muri Kilolirwe na Kitchanga hari amakuru yavugaga ko M23 yaba yaratakarije abasirikare babo babarirwa muri 200 ariko uyu mutwe wahakanye aya Makuru uvuga ko ataribyo.

Umunyamakuru w’Umubiligi, Marc Hoogsteyns, yanditse ku rubuga rwe rwa X ko Bertrand Bisimwa uyobora umutwe wa M23 yamwemereye ko hari abarwanyi babo baguye muri iriya mirwano, gusa avuga ko imibare ivuga ko ari 200 ko ari ugukabya.

Andi Makuru avugako muri Groupement ya Tongo no mubice bya Bwiza ko FARDC n’abafatanya bikorwa babo bahatakarije abasirikare babo barenga 400.

Kuri uyu wa Gatatu Wazalendo na FARDC batangaje ko abarwayi ba Wazalendo birukanye M23 k’ubutaka bwomuri Bwiza iherereye muri teritware ya Masisi ariko amakuru y’ukuri Minembwe Capital News, yamaze kwakira y’izewe n’uko M23 iri kugenzura Bwiza yose ndetse no munkengero zayo.

Ikindi n’uko uyu mutwe wa M23 ngo wagaragaje ubunararibonye muguhangana n’ubwinshi bw’abasirikare ba RDC n’indi mitwe myinshi ifasha leta ya RDC kurwanya M23.

Ibi bituma Abasesenguzi bemeza ko ingabo za FARDC zishobora gutsindwa ngo kandi mugihe gito.

Amakuru kandi dukesha isoko yacu avuga ko abasirikare b’u Burundi, bahawe misiyo yokuzaza bica Abayobozi Bakuru ba M23.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.