• Sun. May 19th, 2024

Umutwe Wa M23, Watanze Igisubizo Kubavuga Ko Bashaka Gufata Umujyi Wa Goma.

ByBruce

May 31, 2023 #Goma, #Gufata, #M23
Share with others

Major Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 mubyagisirikare, yatanze igisubizo kubagize igihe bavuga ko M23 yaba yitegura gufata umujyi Goma.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 31.05.2023, saa 7:05pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Umutwe wa M23, urwanira muburasirazuba bw’a Repiblika ya Demokarasi ya Congo, wahakanye amakuru avuga ko waba uri mu myiteguro yo kuba wa kwigarurira umujyi wa Goma, uvuga ko leta ya Congo ifatanyije na FDLR ari bo bari mu myiteguro yogukomeza Intambara muriki gihugu cya RDC.

Muminsi ibarigwa Kuntoki nibwo umuvugizi uheruka gushigwaho wa gateganyo wa leta ya Kinshasa, Augustin Kibassa, ubwo yari mu nama y’Abaminisitiri yabereye i Kinshasa, yavuze ko M23 imaze iminsi yongera Ingabo mu birindiro byayo, mu rwego rwo gutegura kwigarurira umujyi wa Goma.

Yagize ati: “Umutekano muburasirazuba bwa RDC uhagaze muburyo butaribwiza nimugihe abarwanyi ba M23 bakomeje kongera Ingabo mu birindiro barimo, mu rwego rwo guteganya kugaba ibitero nk’uko amakuru dufite avuga ko bategura kwigarurira Umujyi wa Goma.”

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, Général Major Sylivain Ekenge; mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri tariki ya 30.05.2023.

Uyu musirikare yagize ati: “Turimo kubona ingendo za M23 hamwe n’abo binjije bashya bashoje amahugurwa mu Rwanda n’i Canzu ngo bongere bisubize aho bahoze bafite i Kibumba na Rugali ahagenzurwa ubundi n’ingabo za EAC. Intego y’ibyo bikorwa ni ugutera umujyi wa Goma no kongera akaga kari ku bantu n’umutekano mucye.”

M23 biciye muri Major Willy Ngoma uyivugira mu bya gisirikare, ivuga ko ibivugwa na Leta ya Congo ari ibinyoma; ikagaragaza ko Kinshasa ari yo imaze igihe mu myiteguro y’intambara.

Willy Ngoma yanditse kuri Twitter ye ko “Bitandukanye n’amagambo adakwiriye ndetse agoretse ya Guverinoma igamije gusa kuyobya rubanda, M23 nta ntambara irimo yitegura ahubwo iritegura ibiganiro.”

“Guverinoma n’inshuti zayo z’Abanyarwanda bo muri FDLR ahubwo ni bo bari gutegura intambara ngo bateze imidugararo mu karere.”

Major Willy Ngoma aheruka gutangaza ko amagambo amaze iminsi atangazwa n’abategetsi ba Congo ndetse n’abasirikare b’iki gihugu ari ikimenyetso simusiga cy’uko Kinshasa yitegura intambara.

Ati: “Niba warumvise ibyo President Félix Tshisekedi ubwe yavuze ko ‘ari igihe cyo kwikiza abaduteye’, niba ukurikira ibyo Jean Pierre Bemba yavuze mu nama y’abaminisitiri ko biteguye intambara…Duherutse kubona ubutumwa bwa komanda wa Opération Sokola II muri Kivu ya Ruguru, ahamagarira ingabo ze ngo zitegure mu buryo bwose bushoboka.”

“Mu by’ukuri barashaka guhindura isura ngo bavuge ko ari twe dushaka intambara kandi twe dusaba ibiganiro ariko barabyanze.”

M23 ivuga ko imaze igihe yarubahirije icyifuzo cya EAC ndetse n’amahanga cyo kuva mu duce yari yarigaruriye; gusa hejuru yo kutuvamo FARDC ikaba ikomeza kuyishotora iyisanga mu duce yagiyemo nyuma yo gusubira inyuma.

Uyu mutwe uvuga ko kugeza ubu icyo utumvikanaho na Leta ya Congo ari uko wavuze ko mu gihe nta biganiro bizaba bibayeho nta kintu na kimwe kizabaho; ku ruhande rwayo na yo ikaba yararahiye ko batazigera baganira.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.