• Sun. May 19th, 2024

Umusirikare wa FARDC, yiciwe mu myigaragabyo ikarishye yazindukiye mu marembo y’u Mujyi wa Goma.

Share with others

Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yiciwe mu myigaragabyo irimo kubera i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni mu myigaragabyo yazindukiye i Mugunga, mu marembo y’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iy’i myigaragabyo bivugwa ko abayirimo bafunze umuhanda wa Goma-Sake, aho bafungiye neza n’imugace kitwa Kimashini, nk’uko amakuru abivuga.

Baramagana iyicwa ry’u musivile waraye yishwe mu ijoro ryakeye ryo ku itariki ya 04/03/2024, aho bivugwa ko yishwe n’abantu baje bambaye imyambaro y’igisikare cya FARDC. Akaba yarishwe igihe c’isaha ya saa mbili ziri joro ryo k’uwa Mbere.

Mu makuru yizewe dukesha isoko yacu ahamya ko iyo myigaragabyo yakozwe nabimuwe mubyabo kubera intarambara bo mu nkambi ya CBCA, aho bahise baja mu mihanda mu gitondo cyakare.

Abo bakuwe mu byabo bakavuga ko bakomeje kwicwa no kugirirwa nabi n’igisirikare cya FARDC na Wazalendo, ndetse na FDLR.

Kubera uburakari bwinshi aba bari mu myigaragabyo bahagaritse urujya n’uruza rw’imodoka ku muhanda wa Goma-Sake.

Aharero niho umwe mu basirikare ba leta ya Kinshasa yahageze baramufata baza ku mwica.

Abigaragambya bari kuvuga bati: “Ubu bwicanyi bukorerwa abasivile bugomba guhagarara, turaburambiwe, nti dushobora guhangana n’inzara ngo hiyongereho n’ubu bwicanyi.”

Abantu 12 n’ababiri nibo bamaze kumenyekana ko bishwe kuva mu kwezi gushize kugeza ubu. Ubu bwicanyi bukorerwa ahanini abaturiye Quartier ya Lac Vert na Mugunga, ahari abimuwe benshi bahunze intambara mu bice byo muri teritware ya Masisi na Rutsuru.

      MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.