• Sun. May 19th, 2024

EU, yagaragaje imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Kinshasa nk’isoko y’intambara idashira, hagati aho i Nyanzare, ihuriro ry’ingabo za RDC bakubitswe ahababaza.

Share with others

Umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi, EU, wagaragaje ko imiyoborere mibi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kwari yo soko y’intambara zitarangira.

Ni bikubiye mu itangazo akanama ku muryongo w’ibihugu by’u bumwe by’u Burayi bashize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04/03/2024.

Iryo tangazo rivuga ko bidakwiye ko hakomezwa gukoreshwa imbaraga za gisirikare, ahubwo ko impande zihanganye zikwiye kuyihagarika, hakaba ibiganiro bihuza impande zihanganye, nk’uko biteganywa mu myanzuro ya Luanda na Nairobi.

Iri tangazo kandi risaba igihugu cy’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, gukora ibishoboka hakirindwa icyabajana mu ntambara, ni mugihe umubano w’ibyo bihugu byombi usa numaze kongera kononekara.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mugihe impande zihanganye mu Burasirazuba bwa RDC, hagati ya M23 n’ingabo za leta ya Kinshasa mu gihe boshira ibiganiro imbere ko muricyo gihe byo byara umusaruro w’amahoro n’umutekano mu baturiye ibyo bice.

Iryo tangazo risoza rivuga ko RDC hamwe n’ibindi b’ihugu biyishigikiye ko hamaze ku menyekana neza ko bakorana bidasubirwaho n’u mutwe w’iterabwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, mu 1994, basaba ko ubwo bufatanye n’uwo mutwe ko bigomba guhagarara m’urwego rwo guharanira amahoro n’umutekano mu karere.

EU kandi ntiyahwemye gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gushigikira no kudahana imvugo z’ihembera amacyakubiri, kandi ngo ugasanga zikoreshwa n’abanyapolitike bahagarariye za Sosiyete sivile n’indi miryango ikomeye muri icyo gihugu. Aka kanama k’u muryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ka gasaba ko ibyo nabyo ko bigomba guhagarara mu maguru mashya.

Hagati aho intambara yakomeje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 05/03/2024, mu Burasirazuba bwa RDC, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa. Hari amakuru avuga ko centre ya Nyanzare iherereye muri teritwari ya Rutsuru, koyaba yamaze kwigarurirwa n’u mutwe wa M23, ni mu mirwano yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.

Gusa ibi ntacyo ubuyobozi bwa M23 burabivugaho. Ariko amakuru dukesha isoko yacu, avuga ko M23 ko yamaze kuzenguruka Centre ya Nyanzare, ko ndetse ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, harimo FDLR ninshi ko bahunze berekeza i Walekale no mu bindi bice.

Umwe mu baturage uturiye ibice bya Masisi, biri mu ntera y’ibirometre nka 30 na centre ya Nyanzare, yabwiye MCN ko M23 ko yafashe aka gace, ko kandi yagafashe igihe c’isaha ya sakumi z’u mugoroba, ku masaha ya Minembwe na Goma.

Mu butumwa bugufi bwanditse yayahe MCN, yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, bakubitswe ahababaza, ubu tuvugana M23, ntirinjira muri centre rwagati, ariko nta musirikare wo k’uruhande rwa leta uyirangwamo. FDLR yarifite ibirindiro bikomeye muri Nyanzare yahunze yerekeza Walikale.”

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.