• Sun. May 19th, 2024

Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, yasabwe kutagurisha igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Share with others

Umuryango uharanira impinduka muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, LUCHA wakoze imyigaragambyo usaba umukuru w’igihugu w’icyo gihugu kutagurisha igihugu.

Ni k’umunsi w’ejo hashize tariki ya 04/03/2024, abanyamuryango ba LUCHA bigaragambije, i Goma, k’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iy’i myigaragabyo y’amahoro yaje kuburizwamo n’abashinzwe umutekano igihe c’isaha z’igicamunsi.

Mu butumwa abigaragambije bari bafite bwavuga ko bashaka amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Aba kandi bari bafite n’ubutumwa busaba Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kubagerera kwa perezida Félix Tshisekedi akabashikiriza icyifuzo ki musaba kutagirana amasezerano mu ibanga n’ibindi bihugu, bivuga ko byaje gutabara Abanyekongo ariko bikarangira ibibazo bikomeza kwiyongera.

Bakavuga ko ayo masezerano Tshisekedi agirana n’ibindi bihugu mu ibanga bisa nko kugurisha igihugu.

Bimwe muri ibyo bihugu byarimo bivugwa ku isonga, harimo igihugu cy’u Burundi cyaje gufasha igisirikare cya leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23.

Kimwe ho imyigaragambyo yaje guhagarikwa mu gihe abari bayirimo bari hafi kugera ku biro bya Guverineri w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.

Nyuma Polisi yaje guta muriyombi abagera ku munani bo munzego z’u buyobozi bugize ishirahamwe rya LUCHA, bivugwa ko ari bo bateguye iyo myigaragabyo.

Kurundi ruhande igisirikare cyaje gufasha leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23, abenshi muribo barapfa abandi barakomereka harimo n’abafashwe matekwa ba barirwa mu mirongo, ni mu mirwano yabaye kuri uyu wa Mbere.

Tu bibutseko ibikoresho by’agisirikare harimo imbunda ziremereye n’izito nabyo biri mubyo M23 ikomeje kwa mbura ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.