• Sun. May 19th, 2024

Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant, mu ngabo za FARDC, yitandukanije nazo, yiyunga na Twirwaneho, i Gakangala, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Share with others

Haravugwa umusirikare wiyonkoye ku ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), yiyunga na Twirwaneho, mu bice byo muri Komine ya Minembwe.

Ni ahagana isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29/03/2024, n’ibwo umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant, mu ngabo za Congo, yitandukanije nazo, aja muri Twirwaneho.

Minembwe Capital News yabwiwe ko “uyu musirikare yari asanzwe akorera mu ngabo za FARDC ziri muri Centre ya Minembwe, ahabarizwa icyicaro gikuru cya brigade ya 12, iyobowe na Brig Gen Andre Ohenzo.

Umwe mu baturage b’irwanaho, ariko utemerewe gutanga amakuru yemeje ay’amakuru, avuga ko uwo musirikare yabasanze ahitwa i Gakangala, ahari abasaza bakuru bo muri Twirwaneho ko kandi yaje afite imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47 na grenade imwe.

Yagize ati: “Yatugezeho i Gakangala, hari igihe c’isaha z’igitondo cyakare. Yaje afite imbunda imwe ya Esemuji na grenade.”

Yakomeje avuga ko uyu musirikare, nta kindi yagaye muri FARDC, usibye kugaya imikorere mibi yabo, bi muviramo kuja gufatanya na Twirwaneho, ikora kugira ngo irinde umutekano wa karere n’uwaturage bose muri rusange.

Uyu musirikare wiyunze na Twirwaneho azwi kw’i zina rya Masisi, avuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, avuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Minembwe Capital News yanabwiwe ko uyu musirikare agize igihe akorera mu misozi miremire y’Imulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bityo ko asanzwe aziranye n’Abanyamulenge dore ko basanzwe ari abandimwe, nk’uko byavuzwe n’abari i Gakangala.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.