• Sun. May 19th, 2024

Ibarura ryakozwe ku mpunzi n’abanyamahanga mu gihugu cy’u Burundi ngo riteye impungenge kuri bamwe.

Share with others

Ibarura ryakorewe Abanyamahanga n’impunzi, mu gihugu cy’u Burundi ngo riteye amakenga Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Ni ibarura rya kozwe kuva tariki ya makumyabiri na zitandatu, rirangira kuri makumyabiri n’umunani z’u kwezi kwa Gatatu, uyu mwaka.

Iri barura ryakozwe nyuma yuko byari byasabwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, binyuze muri minisiteri y’umutekano iyobowe na minisitiri Martin Niteretse. Ni mu gihe Niteretse yari yatanze itangazo avuga ko “Impunzi n’Abanyamahanga basabwa ku barurwa ku mpamvu z’u mutekano w’i gihugu cyabo.

Nk’uko ijwi ry’Amerika dukesha ay’amakuru yabitangaje, ivuga ko “abitabiriye iryo barura abenshi bari Abanyekongo naho Abanyarwanda ko bari bake cyane.”

Ivuga kandi ko “ku ma biro menshi yakoreweho ibarura ko hari ahatigeze hagaragara Abanyarwanda, wabonaga gusa Abanyekongo gusa.”

Bamwe mu bitabiriye iryo barura bahaye ubuhamya ijwi ry’Amerika bavuga ko “bakeka ko iryo barura rishobora kuba leta yari gamije ku menya umubare w’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu cy’u Burundi.”

Iy’i nk’uru ikomeza ivuga ko “hari ibarura ryari ryakozwe mw’ibanga rikorerwa ku Banyarwanda ariko leta y’u Burundi nti yizera ibyavuyemo, bityo bategura iri rivuyemo.”

I byu’u Burundi n’u Rwanda byajemo umwuka mubi ahagana mu mpera z’u mwaka ushize n’inyuma yuko umutwe winyeshamba wa Red Tabara wari wagabye ibitero mu bice byo mu Gatumba, aha hana imbibi n’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ibyo byatumye umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Ndayishimiye, ashinja u Rwanda gushigikira uwo mutwe, ibyo u Rwanda rwateye utwatsi.

Nyuma minisitiri Martin Niteretse w’u Burundi ubwo yari mu ruzinduko mu Ntara ya Kayanza ahagana mu ntangiriro z’u kwezi kwa Mbere, uy’u mwaka, yahise atangaza ko imbibi z’i huza u Rwanda n’u Burundi zifunzwe, anavuga ko u Burundi budashaka Abanyarwanda mu gihugu cyabo.

Hagati aho leta y’u Rwanda yo yahise ihumuriza Abarundi baba mu gihugu cy’u Rwanda, binyuze mu muvugizi w’icyo gihugu w’u ngirije Alain Mukularinda.

Abasaba gutekana aho bari hose mu Rwanda.

                   MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.