• Sun. May 19th, 2024

Ingabo z’umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, zategetswe kuvana Ingabo zayo, mu bice M23 iheruka kubohoza.

Share with others

Abasirikare ba MONUSCO, bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, bategetswe kuvana Ingabo zabo mu bice byafashwe na M23.

Ni byasabwe na leta ya perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, nk’uko MONUSCO yabitangaje ubwayo yonyine ikoresheje urubuga rwa x.

Monusco ikoresheje urubuga rwayo rwa x, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29/03/2024, yatanze ubutumwa igira iti: “Hashingiwe ku busabe bw’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Monusco yavuye mu birindiro byayo biri i Rwindi na Nyanzale, y’imurira ingabo zayo ahandi kugira ngo zijye kongerera imbaraga ibikorwa byo muri Kivu Yaruguru.”

Ubutumwa bwa Monusco bukomeza buvuga ko “ibikoresho byazo bya gisirikare birimo imbunda ziremereye n’amasasu, nabyo byakuwe mu birindiro byegereye parike ya Virunga, byi murirwa ahandi.”

Centre ya Nyanzale yafashwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga(M23), mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu, nyuma yaho gato baje kongera kwigarurira na Rwindi. Ubwo n’ibwo leta ya Kinshasa yatangiye gushinja MONUSCO kurebera ibyo bice bigafwa n’abo barwanyi. Bityo Kinshasa ikavuga ko Monusco itera inkunga M23 .

Ibi bigakekwa ko biri mu byatumye leta ya Kinshasa,bisaba ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, kuvana Ingabo zabo muri Rwindi na Nyanzale, muri teritware ya Rutsuru.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.