• Sun. May 19th, 2024

Umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi, werekanye uko buhagaze ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Share with others

Ku mbuga nkoranya mbaga harimo kunyuzwa inyandiko zigaragaza uko umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi uhagaze mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni nyandiko zikomeje kunyuzwa ku nkuta za x z’abayobozi batandukanye. Perezida w’u mutwe wa M23 Bertrand Bisimwa nawe ubwe izo nyandiko yazishize kurukuta rwe rwa x.

Izo nyandiko zivuga ko umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi unenga imvugo zibiba amacyakubiri zikunzwe gukoreshwa na banyapolitike bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Muri izo nyandiko zivuga ko abo banyapolitike bakoresha imvugo zivuga ko hari abo bita abashitsi, mu buryo bunyuranyije na mateka ndetse na mategeko.

Izo nyandiko zikomeza zivuga ko igisubizo cya gisirikare ku makimbirane hagati ya M23 n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya, bidashobora gutanga umusaruro wa mahoro, ko ahubwo icyiza ari ugushira ibiganiro imbere.

Ibyo bibaye mu gihe habonetse agahenge ka mahoro hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa.

Uy’u muryango kandi uvuga ko leta ya Kinshasa igomba kwitandukanya na FDLR, no kureka imikoranire iyariyo yose bagirana n’uwo mutwe.

Iminsi ibaye ibiri nta rusaku rw’imbunda rw’u mvikanye muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo.

Kimwe ho M23 ikomeje gushinja Monusco gutera inkunga imitwe y’itwaje imbunda ifasha FARDC kurwanya M23.

Mu itangazo uy’u mutwe uheruka gushira hanze bagaragaje inkomeri za FDLR bavuga n’a mazina yazo, kandi bavuga ko izo nkomeri ziheruka kurizwa indege ya Monusco bajanwa ku vurirwa i Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Bityo M23 ikabona ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, barataye inshingano zabo.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.