• Sun. May 19th, 2024

Hatuhuwe ibindi byimbitse ku mugambi muremure wa Perezida Evariste Ndayishimiye na Tshisekedi wa RDC , wo gusiga u Rwanda icyaha.

Share with others

Imbonerakure zirenda kw’itwa Red Tabara.

Ni byatangajwe na Radio La voix du Grand Lacs, aho yatangaje ko ubutegetsi bw’i Gihugu cy’u Burundi ko burimo gutegura bukoresheje amayeri yogufata urubyiruko rw’ibumbiye mu mbonerakure kugira bahabwe amafaranga maze ba bereke abarundi n’amahanga ko ari abarwanyi ba Red Tabara ko kandi batojwe n’igisirikare cy’u Rwanda ( RDF).

Iy’i radio ikavuga ko ayo mayeri ko arimo gutegurwa n’iperereza ry’igisirikare cy’u Burundi, ku bufasha bwa perezida w’icyo gihugu, Evariste Ndayishimiye ko kandi uwo mugambi ari muremure.

Radio Voix du Grand Lacs, ikomeza ivuga ko uwo mugambi wo gutegura insore sore zo mu ishyaka rya CNDD FDD, bazwi nk’imbonerakure ko Evariste Ndayishimiye awufatikanijemo na perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ugize igihe ashinja u Rwanda kuba ari rwo nyiribayazana w’intambara mu Burasirazuba bwa RDC.

Aba bakuru bi bihugu byombi batangiye kwihuza mu ntangiriro z’umwaka w’2022, ahagana mu kwezi kwa 5, nyuma y’uruzinduko Tshisekedi yagiriye mu gihugu cy’u Burundi amara yo iminsi ibiri.

Urwo ruzinduko rwa Tshisekedi i Bujumbura, nyuma yaho gato, hakurikiyeho kohereza abasirikare b’u Burundi mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bahurizwa hamwe na FARDC baza kurema umutwe w’Ingabo wiswe TAFOC.

Kugeza ubu aba bakuru bi bihugu byombi, uwu Burundi n’uwa Congo Kinshasa, bahuriye mu mugambi wo gutegura kuvanaho ubutegetsi bwa Kigali, maze ngo bagashiraho ubundi butegetsi bushya, nk’uko bigenda bigarukwaho kenshi na perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Kimwe ho ibihugu byo mu Burayi n’Amerika, biheruka guha i Nama umukuru w’igihugu cya RDC, Félix Tshisekedi ko agomba kumenya ko igisubizo cya gisirikare kidatanga igisubizo cya mahoro ko ahubwo agomba gushira ibiganiro imbere kuruta gukoresha intambara.

RDC ishinja Kigali gufasha u mutwe wa M23, mu gihe u Burundi nabwo bushinja u Rwanda guha icyumbi no gufasha umutwe wa Red Tabara, urwanya ubutegetsi bwa Gitega.

U Rwanda ruheruka gutangaza ko nta mutwe n’umwe w’inyeshamba ugira icyo uhuriyeho n’u butegetsi bw’u Rwanda, hubwo bavuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa na Gitega ko aribo bakorana na FDLR irimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda.

                    MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.