• Sun. May 19th, 2024

I gihugu cy’u Bubiligi cya haye umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, igisubizo kinyuranye n’ibyo yabasabye!

Share with others

Umukuru w’igihugu cya RDC Félix Tshisekedi yasabiye u Rwanda ibihano ahabwa igisubizo kinyuranye nibyo yasabye.

Ni ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 28/02/2024, Félix Tshisekedi yageze i Bruxelles mu Bubiligi, aho yageze avuye i Luanda muri Angola kuganira na mugenzi we João Lourenço, ku mutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Tshisekedi nyuma yo kwakirwa na minisitiri w’intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo, Abanyamakuru bamubajije icyifuzo cye ku Bubiligi, asubiza ko yifuza ko u Bubiligi bwa fatira u Rwanda ibihano.

Ati: “Ni fuza ko u Rwanda rufatirwa ibihano, kuko rufasha M23.”

Nti byatinze kuko na minisitiri w’intebe De Croo, yahise avuga ko gufatira u Rwanda ibihano bidashoboka, asobanura ko hari ibiganiro biri kuba muri uyu muryango kugira ngo uhane abantu ku giti cyabo bafite aho bahurira na M23, avuga kandi ko na leta ya Kinshasa ubwayo iha ubufasha imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, aburira Tshisekedi ko ikiruta ibindi ari uko intambara yo hagarara.

Ati: “U butegetsi bwa Kinshasa bugomba guharika ubufasha baha indi mitwe y’itwaje imbunda. Icyingenzi ubu ni uko imirwano ihagarara. Intambara imaze igihe kirekire cyane kandi yagize ingaruka kuri benshi.”

Ni kenshi leta ya Congo Kinshasa, yagiye isaba u Bubiligi, muri iki gihe buyoboye umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi, kugira ngo bu bogame, maze bufatire u Rwanda ibihano. Gusa ubuyobozi bwa EU bwa giye busubiza ko badashobora kugira aho babogamira ku makimbirane ari hagati mu karere.

Ikindi n’uko Tshisekedi yabwiye minisitiri w’intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo ko “igihugu abereye umukuru w’igihugu kidafite ibibazo by’i ntambara gusa, avuga ko RDC ifite n’ibibazo by’iterambere,” bityo ko u Bubiligi bukwiye kuba hafi ya Banyekongo.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.