• Sun. May 19th, 2024

Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yivuze ibigwi, avuga ibyo amaze gukora muri iki gihugu.

Share with others

Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yivuze ibigwi, avuga ibyo amaze gukora muri iki gihugu.

Ni bikubiye mu gitabo ya muritse, icyo yise “Pour un Congo retrouve” yakigaragajemo ko haribyo yabashye kugeraho muri manda ye ya mbere; avuga kandi naho yifuza kuganisha igihugu.

Iki gitabo gifite paji 94, kikaba cyarashizwe hanze bwa mbere mu mpera z’u mwaka ushize, ariko umuhango wo ku kimurika wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29/04/2024, ubereye i Paris mu Bufaransa.

Muri ik’i gitabo perezida Félix Antoine Tshilombo, yagaragaje ko mu gihe Abanyekongo bazabasha gusoma iki gitabo buzabasha ku menya neza aho ahagaze mu bikorwa byo kuzamura igihugu.

Atangira agira ati: “Muri aya mapaji, uzasoma ibitekerezo, azamenya aho mpagaze, n’uko mbona ibintu bimwe na bimwe. Byose byashizwe ku mpampuro gusa si byo bishushanya uwo ndi we.”

Yongeyeho kandi ati: “Ndi umugabo uhagarara ku byo yemera, gusa nshobora no guhindura ibitekerezo.”

Avuga ko yaba imbere y’abajyanama be, abaminisitiri cyangwa abana be, hari ubwo ajya abona ko yibeshye ku myanzuro runaka yafashe. Avuga ko “yifuza ko Abanyekongo babona ibyo ari gukorera igihugu, aho kugira ngo bizabe nk’uko Thomas Sankara yavuye ku butegetsi igihugu kigasubira inyuma.”

Aha yagize ati: “Nkiri umwana narotaga ibintu bitatu. Kuba umukinnyi w’u mupira w’amaguru, umunyapolitiki cyangwa Umwalimu. Nabaye umukinnyi ariko mu batarabigize umwuga; icyizere Abanyakongo bangiriye cyanshize ku wundi mwanya, mba umunyapolitiki wo hejuru mu gihugu cyacu. Hasigaye gukabya inzozi zanjye zagatatu zo kuba Umwalimu.”

Yashimangiye ko kuba Umwalimu, umuntu aba ashaka kwigisha, kuyobora cyangwa se gukuza abantu mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ngo ibyo nibyo yagerageje muri manda ye ya mbere akanabikomeza mu ya kabiri.

Ibindi yashize muri iki gitabo harimo uburyo yageze ku butegetsi nyuma yigihe yarabaye mu buhungiro, ndetse avuga n’ibyo yagezeho muri manda ye ya mbere, agaragaza n’uko Congo yubu ifite isura itandukanye n’iyambere.

Yavuze kandi n’uko akina politiki zimbere mu gihugu na mpuzamahanga, harimo kandi n’uko yagiye ageza abaturage ku iterambere n’ibindi n’ibindi.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *