• Sun. May 19th, 2024

Imbunda iri mu zigezweho, ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryari ryibitseho ryayambuwe.

Share with others

Imwe mu mbunda zikomeye ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zakoreshaga zayambuwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga (M23).

Ni imbunda izwiho kurasa kure ikaba iri no mu ntwaro ziremereye igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyari cyibitseho; yitwa 14.5mm anti aircraft gun.

Iri mu mbunda zerekanwe ko zafashwe ejo hashize, nyuma y’uko hari habaye imirwano ikaze yahuzaga ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa na M23.

Iyi mirwano yabereye i Rwindi ndetse no mu bindi bice byo muri teritware ya Masisi, nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu basirikare ba M23. Ariko nk’uko Minembwe Capital News yahawe ay’amakuru n’uko iy’i mbunda iri muzigezweho yafatiwe mu bice by’i Rwindi ho muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ku rundi ruhande umuvugizi wa M23 yongeye kwerekana izindi mbunda M23 yambuye ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, aho uyu muvugizi mu byapolitiki, Lawrence Kanyuka yanavuze ko FARDC n’abambari bayo bagabye ibitero mu bice bituwe n’abaturage benshi, ariko ko ingabo za M23 zirwanyeho kandi zirwana no ku baturage.

Nk’uko yabivuze yagaragaje ko ihuriro ry’Ingabo za RDC zagabye ibitero kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30/04/2024, babigabye mu bice bituwe n’abaturage benshi, muri Mushaki, Karuba n’ahandi muri teritware ya Masisi.

Yanavuze ko ibitero bigabwa na FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC ko byagize ingaruka mbi ku baturage b’abasivile, harimo ko hari abo byahitanye abandi bava mu byabo bahinduka impunzi.

Yagize ati: “Twabivuze kenshi kandi turabisubiramo ‘ntidushobora guterera agati muryinyo mu gihe hari umuntu uri mu kaga’ muri aka kanya M23/ARC ikomeje kwirwanaho no kurinda abasivile.”

Yaboneyeho kandi kuvuga ko M23 ikomeje kwihagararaho igasubiza inyuma ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC, ndetse ashira namafoto yazimwe mu mbunda ririya huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ryataye ubu zikaba ziri mu maboko ya M23.

Mu minsi mike ishize iriya mbunda iri mu zikomeye M23 yafashe ejo hashize; iri mu ntwaro ingabo za SADC zagiye zerekana mu gihe zabaga ziri gutoza igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ku rwana.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *