• Sun. May 19th, 2024

Umukuru w’igihugu c’u Rwanda, Paul Kagame, yatabarije abaturage bo mubihugu bitandukanye bakomeje guhura n’akaga k’intambara.

Share with others

Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yatabarije abaturage bo mu bihugu biri hirya no hino ku Isi bakomeje kubamo intambara z’urudaca.

Ibi umukuru w’igihugu c’u Rwanda Kagame, yavuze iri jambo ari mbere y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatatu tariki 20/09/2023.

Ati: “Uyu munsi nta kimenyetso cy’uko intambara zikomeje ziteze kurangira vuba. Nta n’ubwo tubona icyizere kiva mu bafite ijambo rikomeye cy’uko kurangira kwazo kuri hafi.”

Perezida Kagame yagaragaje uburyo abaturage ari bo bakomeje kubabazwa n’izi ntambara. Ati: “Ubuzima bw’inzirakarengane buri gutereranwa ngo bwikorere umutwaro w’uyu mutekano muke. Ako ni akarengane gakomeye.”

Yakomeje avuga ko ikibazo cyo kwimuka kw’abaturage ari ingaruka y’izi ntambara. Ati: “Buri mwaka, abimukira n’impunzi bakora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga bashaka ahazaza heza.”

Perezida Kagame yijeje abafatanyabikorwa barimo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na bo mu gushaka igisubizo kirambye cy’iki kibazo cy’intambara zurudaca.

By Bruce Bahanda.

Tariki 21/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.