• Sat. May 18th, 2024

Umugangakazi,yishwe arashwe nabo bikekwa kwari Mai Mai muri Kivu yamajy’Epfo.

Share with others

Umudamu w’umuganga yishwe arashwe nabo bikekwa ko ari Mai Mai mubice bya Sange.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 06/08/2023, saa 11:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Kumunsi w’ejo hashize tariki 05/08/2023, ahagana mumasaha y’Umugoroba, abagizi ba nabi abo bikekwa kwari Mai Mai bishe umudamu w’umuganga bamurashe abandi ba biri(2) barabashimuta.

Ibi bikaba byarabereye muri uyu muhanda wa Sange Uvira mubice byo muri Plaine Dela Ruzizi homuri Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.

N’imugihe aba bagenzi bari bavuye kw’Isoko ya Sange berekeje Uvira nkuko ayamakuru twayahawe nabaturage ba Uvira. Aba bagenzi bari mu mudoka yo mubwoko bwa Probox, bageze mu Nzira imbere y’iyi Soko yo muri Sange bahura nabantu bitwaje imbunda bara barasa hapfa uwo mudamu abandi babiri barabashimuta ndetse banyaga nabagenzi ibyabo harimo Amafanga n’Imyenda, Telephone ndetse n’Ibikapu.

Mumakuru twamaze kwakira kuri Minembwe Capital News, nuko uwo mudamu wishwe arashwe yari umugangakazi wavuraga kw’Ivuriro rya Centre ya Nazareno muri Sange.

Abahagarariye Soseyete sivile muribyo bice barasaba Guverinoma ya Kinshasa, kubagoboka nogushaka izo nkozi zibibi gufatwa bagahanwa by’intamgarugero ndetse no kubashakira umutekano uhagije.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.