• Sat. May 18th, 2024

I Bwerimana muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hatewe ibisasu bibiri biremereye.

Share with others

I Bwerimana ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haguye ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa Locket.

Ni kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04/05/2024, ahagana mu masaha ya kare nibwo ibisasu bibiri byateye mu gace ka Bwerimana, ntibyagira icyo byangiriza, nk’uko byavuzwe n’ubuyobozi bw’ibanze.

Ibi bisasu byaguye neza kubiro bya Localite ya Bwerimana.

Ay’amakuru avuga ko ibisasu byavuye ku misozi y’unamiye centre ya Bwerimana, ariko ko bitagize icyo byangiriza haba ku bantu n’ibintu.

Ubuyobozi bw’i ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo bwo muri utwo duce, buvuga ko ibyo bisasu byatewe biva ku musozi wa Ndumba, ahari ibirindiro by’ingabo za M23, nubwo ntacyo ubuyobozi bwa M23 buragira icyo bubivugaho.

Nubwo biruko i Bwerimana na Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, haracyari uruja nuruza rw’abantu, dore ko ari byo bice bihana imbibi hagati ya Kivu Yaruguru ni y’Epfo.

Gusa ingabo zo ku ruhande rwa leta zivanye mu gace ka Bitongo, ibi bikaba byateye ubwoba bwinshi abatifuza ko M23 yakomeza kuja imbere, nk’uko byavuzwe na Sosiyete sivile.

Ivuga ko kuba Bitongo itakigenzurwa n’igisirikare cya Repubulika ya Congo biha amahirwe M23 yogufata Minova na Bwerimana, kandi ko muri icyo gihe bizaba bigiye korohera abarwanyi bo muri uwo mutwe gufata umujyi wa Goma.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *