• Sun. May 19th, 2024

Ubuzima bw’Abanyamulenge bukomeje guhonyorwa muri Kivu y’Epfo, mu gihe hari hageze abasirikare ba kuru barimo na Lt General Masunzu.

Share with others

Ubuzima bw’Abanyamulenge bukomeje guhonyorwa mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni mu gihe Abanyamulenge i Cenda bongeye gufungwa i Bukavu, bazira ubwoko bwabo Abatutsi, nk’uko ibi tubikesha bamwe mu baturage baturiye ibyo bice bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Bavuze ko ahagana isaha z’igitondo cy’ejo hashize ku wa Kabiri, tariki ya 16/04/2024, nibwo igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), cyataye muri yombi Colonel Kasa(ni polisi muri leta ya Congo) afungwa nta mpamvu nimwe abamufashe bagaragaje.

Ubuhamya bugira buti: “Col. Kasa nta cyaha nakimwe afungiwe. Abaje kumufata barimo bamubwira ko ari umunyarwanda (Rwandais). I kibabaje bamutwaye nabi nkaho atari umuyobozi.”

Nyuma y’uko Col. Kasa atawe muri yombi, ku mugoroba wajoro, inzego z’u mutekano bongeye guta muri yombi Major Lokasa wo mu ngabo za FARDC aho bahise bafata n’abahungu bari bapanze iwe ba banyeshuri.

Amakuru avuga ko kwa major Lokasa hafatiwe abahungu batatu bari Abanyeshuri. Undi wafunzwe ku munsi w’ejo hashize ni uwitwa Ngendahayo wari usanzwe akorera leta ya Kinshasa ku mupaka wa Rusizi. Hari kandi undi muhungu wafatiwe mu ma quartier; afungwa ku mpamvu z’uko ari umunyamulenge.

Kuri ubu bose bafungiwe i Bukavu, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ibyo bibaye mu gihe mu mpera z’u kwezi kwa Kabiri, uyu mwaka Abanyamulenge bongeye gufungwa cyane muri Bukavu. Mu bafunzwe icyo gihe barimo na Major Sabigaba, nawe wazize ko ari umunyamulenge. Ku geza ubu major Sabigaba aracyafunzwe.

Ku rundi ruhande i Bukavu haraye hageze abayobozi bakuru mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo batatu baje bava i Kinshasa. Barimo na Lt Gen Pacifique Masunzu(uyoboye 2ème zone de defanse) aho ndetse kuri uyu wa Gatatu hategerejwe nindi delegation iva i Kinshasa irimo n’abasirikare bakuru baza bayobowe na Chief d’etat major.

Minembwe Capital News yahawe amakuru ko mu bizanye abo bayobozi ba gisirikare harimo ko bagiye gupanga operasiyo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo yo guhiga Inyeshamba nk’uko byavuzwe. Ikindi n’uko i Bukavu hari ikibazo cya Guverineri Théo Kasi Ngwabidje ni mu gihe umutsimbura yanzwe n’abaturage.

Bikaba biri mu bitumye i Bukavu hari kuza abayobozi batandukanye mu rwego rwo kugira ngo bahoshye ayo makimbirane, nyuma aba barimo na General Masunzu bagasubira i Kinshasa.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.