• Sun. May 19th, 2024

Insoresore i Goma, bariye karungu, basabye kurekura bagenzi babo bitaba ibyo bagakora imyigaragambyo karandura.

Share with others

I Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, abari mu myigaragabyo batawe muri yombi.

Ni mu myigaragabyo yaramukiye mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu, nibwo inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi abagera ku icumi na babiri, nk’uko bamwe muribo babivuga.

Bavuga ko imyigaragabyo yabereye i Goma, ahazwi nk’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yari iyo kwamagana inzego z’u mutekano zidakora ibishoboka byose ngo zigarure umutekano n’amahoro.

Mu minsi icumi nine gusa, muri Goma hamaze gupfa abantu barenga 18 benshi muri aba bapfuye bishwe barashwe abandi bicwa batewe amabuye. Abari inyuma y’ubwo bwicanyi hadomwa urutoki abarimo abasirikare na Wazalendo.

Ubwo kuri uyu wa Gatatu abarimo insoresore zishigikiwe n’ishirahamwe rya LUCHA, ndetse na sosiyete sivile, bari mu myigaragabyo; polise yabashye ku bitanga maze ihagarika abagera ku icumi na babiri, kuri ubu barafunzwe.

Bityo aba bari mu myigaragabyo bakaba bari kubwira itangaza makuru ko byaba byiza barekuye bagenzi babo ko kandi igihe batorekurwa hakorwa ibindi bibi birenze.

Bati: “Turasaba ko barekurwa nta mpamvu ituma bahagarikwa. Ikindi turasaba ko umuyobozi w’u Mujyi wa Goma ko yegura. Igihe bagenzi bacu byanze ko barekurwa turabasezeranya ko tugiye gukora Indi myigaragabyo kurandura.” Ibi byavuzwe na Josué Walay, umwe mu bakozi ba LUCHA( ishirahamwe riharanira impinduka muri Repubulika ya demokarasi ya Congo).

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.