• Sun. May 19th, 2024

Perezida Félix Tshilombo, yagenewe ubutumwa bukomeye bu mu kebura ko agiye gusigara wenyine muri leta ya Kinshasa.

ByBruce

Apr 17, 2024 #AFC, #Tshisekedi, #Ubutumwa
Share with others

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yahawe ubutumwa bumukebura ko agiye gusigara wenyine muri leta ya Kinshasa nuko ubutegetsi bwe bugiye gushirwaho iherezo.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bwa Alliance Fleuve Congo harimo nu bwatanzwe n’abaheruka kwiyunga kuri AFC bavuye mu ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru turimo ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC rya kiriye abanyamuryango bavuye mu shyaka rya UDPS( ishyaka riri ku butegetsi i Kinshasa rya Perezida Félix Tshisekedi).

Muri abo harimo Ange Kalonji wari uhagarariye UDPS muri diaspora muri Amerika, Canada n’ahandi aho yazanye n’abandi benshi baje bava muri Amerika no mu Burayi.

Ibi byatumye abarimo Jaques Mamba wahoze ari umudepite muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu minsi ishize aza kwiyunga kuri AFC aha ubutumwa Perezida Félix Tshisekedi ko agiye gusigara wenyine muri leta ya Kinshasa.

Yagize ati: “Tshisekedi Tshilombo namenye neze ko asigaye wenyine, wenda azasigarana n’umuryango we gusa. Mu menyesheje ko vuba dufata Goma, abo yari yizeye bakamuvaho nabo.”

Kanyuka Lawrence uvugira ihuriro rya AFC nawe yatanze ubutumwa bugaragaza ko iri huriro riri mubihe byiza byo kwakira abanyamuryango bashya.

Kanyuka akoresheje urubuga rwa x, yagize ati: “Tunejejwe no kubamenyesha ko Abayobozi bakuru ba UDPS, barimo bwana Ange Kalonji na André Kalonzo, binjiye muri Alliance Fleuve Congo. Ibyo babivugiye i Rutshuru ku wa Mbere 15/04/2024.”

Ubutumwa bwa Kanyuka bukomeza bugira buti: “Igihe kirageze ngo dushireho iherezo ubutegetsi bw’igitugu bwa bwana Tshilombo.”

              MCN

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.