• Sun. May 19th, 2024

Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23, bwagize icyo butangaza ku bitero ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, bazindutse bagaba mu mihana y’abaturage, muri teritware ya Masisi.

Share with others

Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 bwihanangirije ingabo za MONUSCO kureka ibikorwa byo gushigikira ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ni bikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yashize hanze akoresheje urubuga rwa x, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 01/04/2024.

Muri ubwo butumwa Kanyuka yihanangirije ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, guhagarika ibikorwa byo gushigikira ingabo zirimo FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC, kuko bakora ibitero byibasira abasivile.

Ubutumwa bwa Kanyuka buvuga kandi ko kuri uyu wa Mbere, iryo huriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, harimo imitwe yitwara gisirikare nka Wazalendo na FDLR bagabye ibitero mu baturage b’abasivile baturiye akarere ka Butare, Nyenyeri, no mutundi duce turi hafi aho, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, yasoreje ku butumwa buvuga ko Ingabo ziharanira impindura matwara muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, M23/ARC, mu gihe nk’ibi bakora uko bashoboye kugira ngo bahagarike ibitero biba byagabwe mu baturage.

Ibi bitero bibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize, hiriwe ituze ku murongo w’u rugamba hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.

Mu gihe MONUSCO ishinjwa gutera inkunga ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, ku rundi ruhande leta ya Kinshasa nayo ishinja izo ngabo z’u muryango w’Abibumbye gushigikira M23.

           MCN

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.