• Sun. May 19th, 2024

Ingabo z’igihugu cya Afrika y’Epfo, zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC, byatangajwe ko zibayeho mubuzima bugoye kwihanirwa.

Share with others

Byatangajwe ko ingabo z’i gihugu cya Afrika y’Epfo(SANDF), zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, zibayeho mu buzima butari ubwo kwihanganirwa.

Ni mu makuru yashizwe hanze n’urubuga rwo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, ruzwi nka ‘Newzroom Afrika.’

Ay’amamakuru uru rubuga rwa shize hanze avuga ko leta ya Afrika y’Epfo imaze kohereza abasirikare bagera kuri 600 muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ariko bakaba babayeho mu buzima bugoye.

Ni mu gihe abo basirikare bahatirwa gusangira ubwiherero(toilet ) bumwe bafatiye ku mubare wa bantu ijana(100).

Usibye ubwiherero no mubijanye no kugaburirwa, byatangajwe ko bagaburirwa nabi kandi nibyo bahawe bakabihwabwa bituzuye nk’uko uru rubuga rwa komeje rubitangaza.

Ingabo za SANDF zageze mu Burasirazuba bwa RDC, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cumi nabiri umwaka ushize, n’inyuma gato y’uko ingabo z’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba, EACRF, zari zimaze kuva ku butaka bw’icyo gihugu, ubwo zari zimaze gushinjwa na Guverinoma ya Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe wa M23.

Kuva izo ngabo zigeze ku butaka bwa RDC gufasha igisirikare cy’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kurwanya M23, nta rugamba narumwe bararwana ngo batsinde uwo mutwe.

Izi ngabo za Afrika y’Epfo ziri mu butumwa bwahawe izina SAMIDRC, zibuhuriyemo n’iza Malawi ndetse n’iza Tanzania.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.