• Sun. May 19th, 2024

Ikibandi gikorwa na Wazalendo cyo kwica no kurasa abasivile mu mujyi wa Goma, kigenda gifata intera umunsi ku wundi.

Share with others

Ubwicanyi bukorerwa abasivile i Goma bukozwe na Wazalendo bugenda burushaho kwiyongera umunsi ku wundi.

Ni ku mugoroba wo ku Cyumweru, itariki ya 31/03/2024, ahagana isaha imwe n’igice z’ijoro ku masaha ya Minembwe na Bukavu, nibwo Choferi(Driver) Adolphe Mweze yarashwe n’abo bivugwa ko ari Wazalendo, nk’uko iy’i nk’uru imaze gutangazwa n’urubuga rwa Alliance Fleuve Congo.

Rwatangaje ko Choferi (Driver) Adolphe Mweze yari asanzwe atwara imodoka z’ishirahamwe mpuzamahanga ry’umusaraba utukura(International Committee of the Red Cross) mu magambo ahinye bivuze ICRC.

Iy’i nkuru ikemeza ivuga ko ariya masaha, Adolphe Mweze yagiye kubona abona abantu bari ku mwirukaho inyuma baza ku mwegera igihe atangiye kubabaza ukwabo, bahita ba murasa.

Rukomeza ruvuga ko aba barashe Choferi Mweze baje mu mudoka yo m’ubwoko bwa SURF yirabura, bitwaje n’imbunda ndetse ngo ntibihishira ko ari Wazalendo.

Uru rubuga ntirwatangaje ibyakurikiyeho nyuma yokuraswa kwa Choferi Mweze, ariko amakuru avugwa n’abari muri ibyo bice avuga ko uwarashwe yaje kujanwa mu bitaro kugira yitabweho, ariko birangira yitabye Imana.

Ndetse n’inzego zishinzwe umutekano zaje gushakisha abakoze ayo mabi babura irengero ryabo.

Kuva mu mpera z’u mwaka ushize, imfu zarushijeho kwiyongera muri Goma, aho bikunze kuvugwa ko abaraswa benshi muri uyu Mujyi bivugwa ko ari Wazalendo baba barinyuma yabyo.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.