• Sat. May 18th, 2024

Ubutasi Bwa Amerika, Bwashize Inyandiko Igaraza Umugambi Wa RDC Woguhirika Ubutegetsi Bwa Kigali.

Share with others

Ubutasi bwa Leta z’Unze Ubumwe Za America (CIA), bwahishuye umugambi wa President Félix Tshisekedi, wo gukuraho Ubutegetsi bwa President Paul Kagame.

Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 05.06.2023, saa 1:05pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

CIA, ya leta z’Unze Ubumwe Za America, yashize inyandiko hanze zigaragaza uburyo Repubulika ya Demokarasi ya Congo, iyobowe na President Felix Tshisekedi, umugambi mubisha arimo wo gukuraho ubutegetsi bwa Kigali, buyobowe n’a President Kagame Paul.

Izo nyandiko zarimo ko RDC mugutegura gukuraho ubutegetsi bwa Kigali bazifashishisha imitwe yitwaje intwaro ikorera muburasirazuba bw’iki gihugu, harimo: “Mai Mai na FDLR.”

Ni inyandiko y’ubutasi bwa Amerika, aho hari isesengura CIA yakoze igendeye ku butasi bwa ANR (Ubutasi bwa RDC), ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo.

Nimugihe bashingiye kubutasi n’inama by’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi muri Kivu y’Amajyepfo, Kwalezitime Lilungi Dodo, aho yatanze inama yuburyo abona ikibazo cya M23 cyarangira.

CIA igaragaza ko uyu Lilungi asanzwe ari umwe mu barwanya cyane leta ya Kigali na M23, ndetse mukwezi kwambere uyu mwaka “yatanze igitekerezo cyo kwifashisha inyeshyamba nka Mai Mai n’izindi mu gukuraho ubutegetsi bwa President Paul Kagame.”

Ibi bitekerezo bya Lilungi byaje hashize ukwezi kumwe President Tshisekedi atanze igitekerezo ubwo yahuraga n’urubyiruko mukwezi kwa 12/ 2022.

Tshisekedi yavuze ko muri gahunda afite harimo gufasha Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bafite “bwigitugu.”

Yagize ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshwe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”

RDC guhera mu 2022 yafatanyije na FDLR mu kugaba ibitero kuri Kigali biburizwamo, ndetse u Rwanda ruherutse kugaragaza ko hari n’ibindi byari byateguwe kugabwa ubwo rwakiraga inama ihuza ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) ariko bikaburizwamo.

CIA igaragaza ko inama Lilungi yatanze muri iyo nyandiko yo mu kwezi kwa kabiri, ari uko ingabo z’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EAC) ziri muri Congo zirukanwa, kuko ngo ari “umufatanyabikorwa mu gushaka gucamo Congo ibice by’umwihariko biturutse ku ngabo za Kenya zitagira icyo zikora n’ibindi byatumye zitakarizwa icyizere muri RDC.”

Muri ubwo busesenguzi bw’ubutasi Lilungi yoherereje abamukuriye i Kinshasa, yagaragaje ko Congo ikwiriye gushakira umuti ikibazo cy’ubushotoranyi bw’u Rwanda ititabaje ikindi gihugu icyo aricyo cyose muri EAC.

CIA igira iti “Lilungi yatanze icyifuzo cy’uko ingabo za Kenya n’iza Uganda zirukanwa kuko ziri mu mugambi w’abashaka gucamo ibice Congo. Abona kuba inzego z’umuryango mpuzamahanga ziri mu Burasirazuba bwa Congo bituma umutekano utagaruka kuko ngo banga ko bakorana na Mai Mai.”

Iyo nyandiko igaragaza ko mu mpera zukwezi kwambere umwaka wa 2023, Lilungi yanasabye ko ingabo zose z’abanyamahanga zitaha RDC ikirwanaho cyangwa igahitamo abandi bafatanyabikorwa ishaka.

Ibitekerezo bya Lilungi nk’umuntu ushinzwe ubutasi, byerekana imyumvire y’ubutegetsi bwa Congo ku bibazo biri mu Burasirazuba bwacyo n’impamvu bishobora kutazakemuka mu gihe cya vuba.

Impamvu ni uko Lilungi nk’ushinzwe ubutasi, agaragaza ko ikibazo bafite kiva mu mahanga mu gihe inshuro nyinshi Congo yagaragarijwe ko ikibazo gihari gituruka ku miyoborere mibi.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.