• Sun. May 19th, 2024

U butegetsi bwa perezida Paul Kagame, bwerekanye uko buhagaze nyuma y’uko leta ya Kinshasa yongeye kugaragaza ko ishaka gutera u Rwanda.

Share with others

Ubutegetsi bwa Repubulika y’u Rwanda bwerekanye uko buhagaze nyuma y’uko RDC igaragaje ko ishaka kurutera no gukomeza imikoranire yabo na FDLR.

Ni bikubiye mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashize hanze mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Mbere tariki ya 19/02/2024, binyuze muri minisiteri y’ubanye n’amahanga n’u butwererane.

Iri tangazo rivuga ko u Rwanda rutewe impungenge bikomeye no kurenga ku myanzuro ya Luanda na Nairobi bikorwa na leta ya Kinshasa, ndetse n’ibindi b’ihugu bikomeje gutera inkunga mu buryo bwa gisirikare bafasha ingabo z’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, rikomeza rivuga ko ibi bitero bigamije kwirukana abagize umutwe wa M23, ndetse n’abasivile b’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda (Tutsi) mu gihugu cyabo, bakerekeza iyu buhingiro.

U Rwanda rukomeza ruvuga ko ibi bitero biri kugabwa muri Kivu y’Amajyaruguru, bikorwa n’abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo ku bufatanye n’umutwe wa FDLR, urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda mu 1994.

Muri iryo tangazo u Rwanda rukavuga kandi ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwa naniwe ku bungabunga uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, bikaba byaratumye aba barirwa mu bihumbi bamaze imyaka myinshi ari impunzi mu Bihugu byo muri Afrika y’iburasirazuba, ndetse ko basa nka bibagiranye.

U Rwanda ruvuga ruti: “FDLR yamaze kwinjizwa byuzuye mu gisirikare cya FARDC nk’uko byakomeje gusubirwamo n’inyandiko z’i mpuguke z’itsinda rya L’ONI.

Leta ya perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ivuga ko umutekano w’u Rwanda ugenda ujya mu kaga, bityo ko iki kibazo cya M23 kigomba gukemuka vuba mu nzira za politike bikozwe n’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

U Rwanda ruti: “Nta bwo iki kibazo bizemerwa ko cyegekwa hanze ngo kigere ku Rwanda.”

U butegetsi bw’u Rwanda bukomeza bugira buti: “Inzego z’u buyobozi n’iza politike za RDC, zirimo na perezida Félix Tshisekedi, basubiyemo kenshi ko bifuza gutera u Rwanda bagahindura Guverinoma yarwo hakoreshejwe imbaraga za gisirikare. U Rwanda rwa bifashe nk’i bikomeye kandi rugira nicyo rukora . Muri byo bashize ho ingamba zo kurinda umutekano wo mu kirere n’ubusugire bw’u butaka bw’u Rwanda, no kuburizamo icya hungabanya umutekano kinyuze mu kirere, nyuma y’uko habayeho igitero cya za drone z’inshinwa zo mu bwoko bwa CH-4 zigisirikare cya RDC kuva mu mwaka w’ 2023, ndetse no kuvogera ikirere cy’u Rwanda bya kozwe n’indege z’intambara zigisirikare cya RDC ( FARDC).”

Itangazo ry’u Rwanda rigasoza rivuga ko itangazo rya shizwe hanze na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryo ku itariki ya 17/02/2024 ko rigaragaza ku irengangiza gukomeye ku ibyakozwe na Congo, ndetse bakaba bavuguruza ingamba zafashwe n’umuyobozi w’urwego rw’u batasi bwa Amerika mu kwezi kwa Cumi numwe mu mwaka w’2023 ndetse ubwo uwo muyobozi yagendereraga u Rwanda, yagaragarijwe ukuri ko nta basirikare b’u Rwanda bari k’u butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. U Rwanda rusaba ko Guverinoma ya leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatanga ibisobanuro bwi mbitse kuri icyo kibazo; rwa boneyeho kandi kwibutsa iki gihugu ko mu kwezi kwa Cumi nabiri 2001 cyashize umutwe wa ALIR waje guhinduka FDLR, ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ariko ukaba ukomeje gukorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.