• Sun. May 19th, 2024

Umutekano wa Banyamulenge wo ngeye kuzamba mu Bibogobogo.

Share with others

Umutekano wongeye kuzamba mu Bibogobogo, ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ahagana isaha z’u mugoroba wa joro, zo kumunsi w’ejo hashize tariki ya 18/02/2024, ni bwo abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo bakoreraga muri aka gace batangiye kuzinga utwabo mu buryo bwo ku hava cyangwa ibyo bakunze kwita “gukomboka,” nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Nahano Justin, yagize ati: “Ku mu goroba ikambi y’abasirikare ba FARDC yari ahitwa Kavumu, bayivuyemo bigaba kwa Rushingana, ariko niyo nzira barakomeza bagana i Baraka. Imitima y’abaturage yongeye kugira ubwoba bwinshi, kuko abasirikare bari babafatiye runini.”

Nyuma y’uko FARDC ivuye mu i kambi yabo yari Kavumu, bye mejwe n’abaturage ko yahise y’injiramo Wazalendo(Maï Maï).

Ati: “Kavumu yabagamo abasirikare ba FARDC barebwa nu mu Lieutenant, aba basirikare bamaze kuhava, Wazalendo nabo barinjira, bahita batumiza aba Chef bo mu Bibogobogo ku bashakira iposho no ku bakira.”

Umwaka ushize mu Bibogobogo hakoreraga abasirikare ba FARDC ba barigwa muri 750, aba baje kuhavanwa mu kwezi kwa Cumi nabiri umwaka w’ 2023, boherezwa mu bice byo muri teritware ya Uvira. Muri icyo gihe abaturage kandi byabateye ubwoba. Gusa muri abo basirikare hasigaye bake bayobowe nu musirikare w’u mu Major uzwi ku izina rya Prince.

Umuturage ya bwiye Minembwe Capital News ko abasirikare ba bibwiriye ko bari buve bose mu Bibogobogo, kuri uyu wa Mbere hakaza abandi, ariko uwatanze ay’amakuru nti yavuze igihe abo bandi bazaza.

Ati: “Umwe muri aba basirikare ba FARDC ya tubwiye ko abasirikare bose ba FARDC bari buve hano mu Bibogobogo hakaza abandi. Kandi aba bari kuhava baraza kwerekeza i Baraka.”

Hagati mu myaka ya 2018, 2019, 2020 na 2021, Abanyamulenge bo mu Bibogobogo bahuye n’intambara ikomeye, ni mugihe bagabwaho ibitero n’inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï Bishambuke. Izo ntambara zasise zisenye akarere kabo, zihitana n’Abanyamulenge batari bake abandi benshi bagana iy’ubungiro.

Kuri ubu bari batangiye ko ngera kwirema no kubaka i mihana igize aka karere. Umwaka ushize havuzwe ko hari ingo zaba Banyamulenge zari zahungutse harimo n’urugo rwumwe wa hungutse ava mu gihugu cya Zambia.

Bi Bogobogo ni agace gatuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu. Muri aba baturage abenshi bahaturiye ni Abanyamulenge.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.