• Sun. May 19th, 2024

I Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bazindukiye mu myigaragabyo yo kwa magana ibihugu byo mu Burayi na Amerika.

Share with others

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bazindukiye mu myigaragabyo yo kwa magana ibihugu by’u Buraya na Amerika, i Goma k’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imyigaragambyo byiswe ko ari simusiga, yatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19/02/2024.

Abari muri yo myigaragabyo barimo kwa magana ibihugu byo mu Burayi na Amerika, kuba biri inyuma y’intambara n’u mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse barashinja u Bufaransa, Amerika n’u Bwongereza, gushigikira M23, nk’uko abateguye imyigaragambyo bakomeje ku bibwira itangaza makuru i Goma.

Ahanini imyigaragambyo yitabiriwe n’urubyiruko, abadamu, abagabo ndetse n’abo mu mutwe wa Wazalendo, bose biroshye mu mihanda y’u Mujyi wa Goma.

Birangwa Fidel, uherereye i Goma, yabwiye MCN ati: “Abari mu myigaragabyo bari gutwika ikintu cyose bahuye nacyo gifite inshusho isa n’ibendera ry’u Rwanda, batwitse kandi i bendera ry’u Bufaransa, Amerika n’u Bwongereza ndetse n’u Bubiligi.”

Iy’i myigaragabyo abarimo kuyikora bari kugarukira neza muri Quartier ya Mugunga bavuye mu Mujyi rwagati wa Goma.

Ati: “Kubera umutekano muke abari mu myigaragabyo nta bwo bari kurenga muri Quartier ya Mugunga. Bari gukora urugendo bavuye mu Mujyi wa Goma bakerekeza mu gunga, bafite n’u rusaku rwinshi.”

Urugendo bari kurukora bitwaje ibyapa bya nditse ho ko “Barambiwe n’intambara, ko kandi bamaganye igihugu cyose kiri nyuma ya M23.”

Iy’i myigaragabyo bayikoze mu gihe M23 imaze kwigarurira ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo. Kuri ubu M23 iragenzura u Mujyi wa Sake na Kitshanga, i Mijyi izwiho ubutunzi kamere.

Icyumweru ki giye kurangira M23 ifunze i mihanda yose ihuza u Mujyi wa Goma na za teritware, nk’u muhanda uhuza Goma na Sake uragenzurwa n’ingabo za M23, Lubero na Rutsuru ndetse na Minova.

Bivugwa ko abari i Goma basigaranye inzira ya mazi n’iyi kirere kugira bagere mu bindi bya Congo.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.