• Sun. May 19th, 2024

Sadc, yemeje urupfu rwa basirikare bayo bapfiriye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere.

Share with others

Ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, zarashweho igisasu bamwe barapfa abandi barakomereka.

Ni byatangajwe n’umunyamabanga bw’u muryango w’u bukungu bw’i bihugu by’Afrika y’Amajy’epfo, SADC, bwatangaje ko abasirikare bane bari mu mubutumwa bwiswe SAMIRDC bapfiriye mu Burasirazuba bwa RDC abandi barakomereka.

Mu itangazo uyu muryango washize hanze rigenewe abanyamakuru ry’ubunyamabanga bwa SADC kuri uyu wa Mbere, tariki ya 08/04/2024, rivuga ko hapfuye abasirikare bane abandi batatu barakomereka.

Muri iryo tangazo SADC yavuze ko ibabajwe n’ingabo zabo zapfuye.

Rivuga ko abasirikare batatu mu bapfuye bakomoka mu gihugu cya Tanzania n’undi umwe akaba akomoka mu gihugu cya Afrika y’Epfo.

Aba batatu baguye mu nkambi ya Gisirikare ubwo igisasu cyahaturikiraga, mu gihe uwo wa Afrika y’Epfo yapfiriye mu bitaro i Goma aho yavurirwaga ibikomere.

Itangazo rya SADC risoza rivuga ko yihanganishije imiryango y’abapfuye, Tanzania na Afrika y’Epfo kubera kubura abasirikare nk’aba badasimbuzwa, ko kandi yifuje gukira vuba abo batatu bakomeretse.

Ahagana itariki ya 15/12/2023 n’ibwo Ingabo za SADC zageze mu gihugu cya RDC mu butumwa bwiswe SAMIRDC.

Iz’i ngabo zaje hashingiwe ku byemezo by’abakuru b’ibihugu biwugize byafatiwe muri Namibia tariki ya 08/05/2023. Iz’i ngabo zigizwe n’izavuye Malawi, Afrika y’Epfo na Tanzania.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.