• Sun. May 19th, 2024

Intumwa za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziyobowe na Bill Clinton zaganiriye na perezida w’u Rwanda, ku mutekano w’u Burasirazuba bwa RDC.

Share with others

Intumwa za leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30, zagiranye ibiganiro na perezida Paul Kagame.

Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 08/04/2024, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye intumwa ziyobowe na Bill Clinton wahoze ari perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida Paul Kagame.

Byatangaje ko mu Gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Paul Kagame yakiriye Bill Clinton wabaye perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uri mu Rwanda nk’i ntumwa yoherejwe na Joe Biden mu kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi.

Byakomeje bitangaza ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame n’intumwa za leta Zunze Ubumwe z’Amerika baganiriye ku gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse bakaba baganiriye no ku mutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni mu gihe intambara hagati y’Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo na M23 yubuye mu mpera z’u mwaka w’2021.

Kugeza ubu imirwano ishamiranije impande zombi ikomeje kuja imbere, aho M23 ikomeza gufata ibice byinshi mu buryo butigeze bubaho.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.