• Sun. May 19th, 2024

Ku mugoroba w’ejo hashize, ibisasu biremereye by’ihuriro ry’Ingabo za Guverinema ya Kinshasa, byatewe mu duce two muri teritware ya Masisi.

Share with others

Ibisasu biremereye by’i huriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye kwibasira uduce twigaruriwe na M23, muri teritware ya Masisi.

Ni ahagana igihe c’isaha z’u mugoroba zo ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 08/04/2024, n’ibwo ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zongeye kurasa ibisasu biremereye mu bice byabohojwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga, nk’uko bivugwa n’abaturiye utwo duce.

Bavuga ko ibyo bisasu byatewe mu duce duherereye muri Grupema ya Mupfunyi/Shanga, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nyuma y’uko n’igihe c’isaha z’igitondo cyakare cyo kuri uyu wa Mbere, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zacyakiranye n’abarwanyi ba M23. Ni imirwano yabereye neza ahitwa Maliba, ni hagati ya Kirumbu na Kajenero, muri Grupema ya Bashali/Mukoto.

Iyo mirwano yabaye igihe c’isaha ya saa kumi z’urukerera.

Iyo mirwano yabaye mu gihe mu bindi bice hiriwe ituze nko mu bice biri mu nkengero za Sake, ndetse no mu bindi bice byo muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.

Kugeza ubu M23 niyo igenzura uduce twinshi muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.