• Sun. May 19th, 2024

Havuzwe andi makuru mashya ku barwanyi bashaka kuvanaho ubutegetsi bwa perezida Tshisekedi, bahereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu.

Share with others

Hatangajwe andi makuru mashya ku barwanyi bamaze igihe barwanira mu nkengero z’u murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bazwi kw’izina rya Maï Maï Mobondo.

Aba barwanyi ahanini bagizwe nabo mu bwoko bw’Abaluba.

Nk’uko amakuru abivuga n’uko vuba aha, bariya barwanyi ba Maï Maï Mobondo baheruka gushira icyegeranyo hanze kigaragaza ko bashigikiye ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo na M23 ifatwa nk’i gisirikare cy’iri huriro rigamije kuzashiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Muri icyo cyegeranyo cyavuga ko nkabo, bashigikiye AFC na M23 kurwanya leta ya Kinshasa no gushiraho ubundi butegetsi bushya bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Amakuru akomeza avuga ko aba barwanyi ba Maï Maï Mobondo bashigikiwe na General John Numbi wigeze kuyobora igipolisi cya leta ya Congo.

Ndetse ibi byongeye gushimangirwa na General John Numbi aho yashize inyandiko hanze akoresheje urubuga rwa x, atangariza Abanyakongo ko bagiye kubona amahoro n’umutekano urambye.

Yagize ati: “Banyekongo muhumure amahoro agiye kuboneka. Perezida Félix Tshisekedi yadufashe nk’ibicucyu ariko igihe n’iki ibye birangire. Tugiye kubishiraho akadomo.”

John Numbi avuka mu Ntara ya Haut-Lomami, ni uwo mu bwoko bw’Abaluba.

Afite imyaka 62 y’amavuko, y’injiye mu gisirikare cya Zaïre ahagana mu mwaka w’ 1989 ariko aza gushinjwa n’ubutegetsi bwa Mobutu gukorana byahafi n’umutwe w’inyeshamba wa AFDL wari uyobowe na Mzee Laurent Désire Kabila, waje guhirika ubwo butegetsi bwa Mobutu.

Mu 2007 kugeza mu 2010 John Numbi yari ayoboye polisi ya Congo, yaje gushinjwa kandi kuba inyuma y’urupfu rw’impirimbanyi mu by’u burenganzira bwa muntu, Floribert Chebeya Bahizire, ari nabyo byatumye yirukanwa mu gi polisi cya RDC, nyuma aza gufata iyubuhungiro.

Kuri ubu ari mu myiteguro yo kuvanaho Ingoma ya Tshisekedi akoresheje Mai Mai Mobondo, nk’uko bivugwa mu bitangaza makuru byo hirya no hino muri RDC, ndetse n’inyandiko ze zikaba zibihamya.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *