• Sun. May 19th, 2024

Reverend Pastor Sefania Mufarasi, Umunyamulenge yaraye yishwe arashwe n’Abantu batarabasha kumenyekana.

Share with others

Reverend Pastor Mufarasi Sefania, wo mw’itorero rya 8’e CEPAC Umunyamulenge, yaraye yishwe n’Abantu batarabasha kumenyekana. Ubu bugizi bwanabi bwakozwe ahagana isaha za samoya z’umugoroba n’kuko iyinkuru tuyikesha bamwe mubaturage baturiye Rurambo.

Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News, avuga ko uyu Mugabo yiciwe iwe murugo mu Muhana wa Gifuni aha akaba ari muri Localite ya Gifuni Cheferie ya Bapfulero. Gifuni isanzwe iyobowe n’ingabo za FARDC. Aba bagize banabi bamusanze yicaye munzu ye bamurasa amasasu abiri ahasiga ubuzima baza no gukomeretsa umudamu we nawe ngwarakomereka bikabije.

Reverend Pastor Mufarasi, uyu mugore yarafite n’umugore we wa kabiri Nimugihe yari yarapfushije umugore we wambere n’kuko iyinkuru ikomeza ivugwa bakaba bari bamaranye igihe kingana n’inyaka ibiri nuyu wakabiri.

Mufarasi yarasanzwe atuye mu Muhana wa Gifuni ho muri Rurambo, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demukarasi ya Congo.

Uwatanze iy’inkuru kuri Minembwe Capital News, yavuze ko uyu mupasteur w’ishwe arashwe amasasu abiri ko yarazwiho ubwenge bwinshi kandi ko yarasanzwe ari n’umuchef muri uyu Muhana wa Gifuni. I kindi nuko uyu mugabo wishwe yari yaranze guhunga igihugu. Minembwe Capital News, yabwiwe kandi ko ariwe warimo utuza abaturage ba Banyamulenge barimo bahunguka bava iyo bari barahungiye.

Rev Pastor Mufarasi Sefania, Umunyamulenge tumwifurije iruhuko ryabera.

By Bruce Bahanda.

Tariki 21/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.