• Sun. May 19th, 2024

Reverend Benjamin Masinde w’itorero rya New Leh, yasabanye agahinda abakirisitu biryo torero gusengera leta ya Kinshasa ifunze Abanyamulenge.

Share with others

Reverend Benjamin Masinde, w’itorero rya New Leh Uganda, yasabanye agahinda abakirisitu biryo torero gusengera leta ya Kinshasa ifunze Abanyamulenge bari bazwiho ubunyangamugayo.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 23/07/2023, saa 7:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Umuyobozi w’itorero rya New Leh Nakivale homuri Uganda, yasabanye agahinda abakirisitu biryo torero gusengera leta ya Kinshasa ifunze Abanyamulenge bari bazwiho ubunyangamugayo mukazi bakora kaburimunsi. Ibi yabisabye ubwo bari mugitaramo cyumugoroba wokuriki Cyumweru. N’imugitaramo gihuza amatorero abiri irya New Leh na Redeemed Church riyobowe na Reverend Michel.

Reverend Benjamin Masinde, ubwo yaramaze gufata ijambo yavuze Abanyamulenge bafunzwe bazira ubwoko bwabo Abanyamulenge. Mubamaze gufungwa avuga ko aribenshi ariko yahisemo kuvuga babiri amazina aribo: “Dr Lazaro Sebitereko na Colonel Mahoro Ntagenzwa Ruterera.”

Dr Lazaro Sebitereko Rukundwa, wafunzwe muruku kwezi kwa Karindwi(7), kuyumwaka wa 2023 naho Col Ruterera yafunzwe mumwaka wa 2021.

Aba bagabo bombi Reverend Benjamin, yavuze ko yarabazi ho ubunyangamugayo mukazi bari basanzwe bakora kaburimunsi.

Yagize ati: “Ntakindi narinzi ho Col Ruterera, twabanye igihe kirekire ariko mubyo narimuziho nuko yakundaga Igihugu agakunda nabanyagihugu. Ruterera yarwaniriye Congo kandi ya yirindiye umutekano muminsi ye. Birababaje kubona leta ya Kinshasa yaramwituye kumufunga.”

Bwana Reverend Benjamin, yakomeje agira ati: “Kubona leta ya Kinshasa yarafunze Dr Lazaro Sebitereko, bigaragaza ko Umututsi ko ari kibazo. Dr Lazaro, numukozi w’Imana uzwiho gukora ibikorwa byindashikirwa muri Congo, yubatse amashuri, yubatse ibitaro yafashije benshi niki Dr Lazaro atakoze muri RDC? Azize ko ari Umututsi.”

“Kuba Umututsi bibaye ikibazo gute? Kotwese twagiye twisanga mumuryango twavukiyemo nigute bibaye icaha? Dukwiye kubaza I’mana ico Abatutsi bazira?”

Ibi yabivugaga ubona afite agahinda mumutima, arangije yahise asaba abakirisitu gupfukama bagasengera i gihugu cyabo. Mbere yuko basenga yabanjye kubasaba ko basabira Abanyamulenge bose imbabazi ngwahari harico boba baracumuye k’u Mama.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.