• Sun. May 19th, 2024

RDC n’a Uganda n’ibindi bihugu bya Afrika ngobigiye kw’injira mubihe by’ubushuhe bukabije.

Share with others

Igihugu cya Uganda kiri mub’ihugu byashizwe mumajwi ko kigiye kw’injira mubihe by’u Bushuhe.

Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 19/07/2023, saa 1:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Ishuri rya kaminuza ya Oxford, ryatangaje ko baheruka gukora ubushakashatsi basanga Uganda, Sudani y’Amajyepfo na Repubulika ya Demokarasi ya Congo biri mu bihugu by’Afrika bishobora kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije biturutse ku ihindagurika ry’ikirere.

Mubushakashatsi bw’isi buvuga ko ib’ihugu bya Afrika bitari bifite ubukonje bukabije mubihe byohambere. N’imubushashatsi bwo mumwaka wa 2009 na 2018, ariko kandi ubu bukonje bwagiye bugabanukaho aho bivugwa ko muribi bihe ib’ihugu bya Afrika bigiye kwinjira mubihe by’ubushyuhe bukabije mugihe umubumbe w’isi waba w’injiye mubushuhe buri kuri 2ºC.

Usibye Uganda, ibindi bihugu by’Afrika byugarijwe n’ubushyuhe ni Repubulika ya Centrafrique, Burkina Faso, Mali, Sudani y’Amajyepfo, Nijeriya, Kongo, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Tchad, na Kameruni.

Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, Afrika izabona ubwiyongere bukabije bw’ubushyuhe muri rusange bityo hakaba hakenewe cyane ubukonje nibura ku kigero 2.0ºC.Nk’uko ubushakashatsi bubyerekana, ibindi bihugu bitari bisanzwe byitegura kongera ubushyuhe nabyo bizagerwaho cyane bizagerwaho n’ingaruka z’ubwo bwiyongera niba intego zo kurengera ikirere zabuze.

Dr Radhika Khosla, umwalimu wungirije mu ishuri rya Smith ry’imishinga, Dr Radhika Khosla yabigarutseho avuga ko bizateza impagarara.Ati”Ni ikimenyetso cyerekana kandi ko Afrika ifite ikibazo kinini batateje, ibyo bikaba bigomba kurushaho gushimangira ubutabera bw’ikirere n’uburinganire kugirango isi irusheho kumererwa neza. ”

Muri ubwo buryo, Dr Nicole Miranda, Umushakashatsi Mukuru muri kaminuza ya Oxford akaba n’umwe mu bagize gahunda ya Oxford Martin ku bijyanye n’isanzure, avuga ko hari ibyerekana ko ib’ihugu bimaze guhura n’ubushyuhe bukabije nk’ibiri mu turere dushyuha bizabona ubwiyongere bukabije kuva ku kigero cya1.5ºC bugera kuri 2.0ºC.

Ubushyuhe bukabije bushobora gutera umwuma, umunaniro ukabije, ndetse no gupfa, cyane cyane mubantu batishoboye.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.