• Mon. May 20th, 2024

Président Wa America Joe Biden Yatangaje Ko Yishimiye Ifungurwa Rya Paul Rusesabagina.

ByBruce

Mar 25, 2023
Share with others

President wa leta Zunze Ubumwe Zamerica yatangaje ko yishimiye ifungurwa rya Paul Rusesabagina wafunguwe kuwagatanu tariki 23.03.2023, i Kigali.

Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 25.03.2023, saa 8:55Pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Ayamakuru Minembwe Capital News iyakesha Reuters. Umuyobozi mukuru w’Igihugu ca America bwana Joe Biden, yatangaje ko yishimiye ifungurwa rya Paul Rusesabagina. Rusesabagina yarafungiwe mugihugu c’Urwanda, mumwaka wa 2021 yakatiwe gufungwa imyaka 25, ahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

President wa leta ya America Joe Biden, yagize ati: “Nishimiye ko Paul Rusesabagina, yafunguwe kandi nifatanije numuryango we kuba muribi byishimo. Umuryango we ufite amashusho yokwakira uyumugabo muri Leta Zunze Ubumwe Zamerica.”

Biden Kandi yashimiye leta ya Kigali kuba yemeye kurekura Rusesabagina Paul, yongeye gushimira leta ya Quatar yabigizemo uruhare.

Rusesebagina yasohotse muri Prison i Kigali kuwagatanu mumasaha yijoro aherekejwe numukozi wo muri ambasade y’America i Kigali.

Mumwaka wa 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro n’abategetsi barimo na Président Kagame.

Zimwe mu ngingo yaganiriyeho na Président Kagame ni Rusesabagina.

Icyo gihe, leta y’u Rwanda yavuze ko uruzinduko rwa Blinken yari andi mahirwe yo gusobanura ko ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina mu 2020 byari bikurikije amategeko.

Rusesabagina, w’imyaka 68, yamenyekanye ku isi nyuma y’inkuru ye itavugwaho rumwe yashingiweho filime ‘Hotel Rwanda’, yasohotse mu 2004, ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 i Kigali muri Hôtel des Mille Collines yari abereye umuyobozi mu gihe cya Genoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

Mu 2005, Rusesabagina yahembwe umudari wo ku rwego rwo hejuru cyane mu yitangwa n’Amerika wa ‘Presidential Medal of Freedom’, yambitswe n’uwari President w’Amerika George W Bush, kuri urwo ruhare rwe ruvugwa ko yagize mu kurokora ab’Atutsi.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.