• Sun. May 19th, 2024

President Paul Kagame Yabwiye Itangaza Makuru Ko Leta Ya Congo Yamaze Kurenga Umurongo Utukura.

ByBruce

Feb 26, 2023
Share with others

President wa Republika y’Urwanda Paul Kagame, uyumunsi aganira nitangaza makuru yavuzeko leta y’Ikinshasa Iyobowe na President Félix-Antoine Tshisekedi ko bamaze kurenga umurongo utukura nimugihe iyi leta ya Congo ishinjwa na Kigali kwifatanya na FDLR yasize ikoze Genoside m’Urwanda mumwaka wa 1994.

Ibi President Kame Paul, yabitangaje ubwo yarimo akorana ikiganiro numunyamakuru wa The East African Charles Onyango Obbo.

Kagame Paul umuyobozi mukuru w’igihugu ca Republika y’Urwanda, yagaragaje ko Leta ye iha agaciro ubusugire bw’igihugu cabo, bityo ko bazakora ibishoboka byose kugira ubusugire bw’igihugu cabo kitazagira ikibuhungabanya ndetse ko hagomba nogutangwa ibiguzi ariko Igihugu kikagira umutekano nagaciro gakwiye.

Republika y’Urwanda, igize igihe ishinjwa na Kinshasa gufasha umutwe wa M23, igize igihe irwanira muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo.

Kigali nayo ishinja Republika iharanira democrasi ya Congo, gukorana byahafi numutwe w’itera bwoba wasize ukoze amahano m’Urwanda mumwaka wa 1994, ariwo FDLR.

FDLR, nubwo ikorana byahafi na leta y’Ikinshasa, ariko nanone ukomeza gukora amahano mukwica ab’Atutsi babanye Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri Kivu yamajyaruguru ndetse niyepfo.

Mumwaka ushize wa 2022, FDLR kubufasha bw’ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC), barashe kubutaka bw’Urwanda inshuro zitatu zose, aho barashe ibisasu bitandukanye ibi bisasu byakomerekeje abantu binasenya amazu yabaturage.

Ubwo President Paul Kagame, yasubizaga umunyamakuru wa The East African, yagize ati : “FDLR, yarashe ku gihugu cacu yifashishije ibisasu bya BM-21 kandi nta handi bari kubikura atari Republika iharanira democrasi ya Congo.”

Kagame, yakomeje avuga ko ‘umurongo utukura’ wamaze kurengwa nubwo u Rwanda rwirinze gusubiza.

Maze Kagame akomeza agira ati: “Twubaha ubusugire bwa Congo ariko natwe dufite ubusugire bw’igihugu cacu tugomba kuburinda. Ntawe tubisabiye uburenganzira.”

President Paul Kagame, yagaragaje ko habayeho ubundi bushotoranyi leta ye y’Urwanda ishobora kwirwanaho mu buryo bweruye.

Kagame yagarutse ku birego bimaze iminsi bishinjwa leta ye byo gufasha M23, iwuha intwaro wifashisha mukurwanya ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (Fardc).

Kuri none Umutwe wa M23, umaze kwigarurira ibice byinshi byomuri Kivu y’Amajyaruguru ndetse ugeze mu bilometero byahafi numujyi wa Goma.

Umukuru w’igihugu c’Urwanda, yavuze ko ibirego byo gufasha M23 nta shingiro bifite kuko intwaro uwo mutwe umaze kwambura ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC) zihagije kugira bagaragaze ububasha.

Ati “M23 yafashe intwaro zihagije izambuye ingabo za Leta(FARDC). Bayisigiye imbunda nyinshi cane zirenze n’izo uwo ari wese yabasha kuyiha.”

Yavuze ko abashinja leta y’Urwanda gufasha uwo mutwe, nta bimenyetso na bike bagaragaza kandi birengagiza impamvu uwo mutwe wongeye kubura imirwano, nyuma y’imyaka icumi ucecetse.

Ati “Ni ngombwa kumenya ko imirwano iri kubaho ubu, itatangiriye mu Rwanda. Bamwe mu bagize M23 y’ubu bavuye muri Uganda. Yaba Tshisekedi cangwa undi wese, ntawe urabasha kugaragaza ibimenyetseo simusiga by’uruhare u Rwanda rubifitemo. Igihugu c’u Rwanda ntabwo kirajwe ishinga n’intambara.”

Kagame yakomeje agira ati “Hakenewe kumva ko M23 ari agace gato k’ikibazo kinini, ntabwo yapfuye kubaho gusa. Ni umusaruro wa politiki mbi itarakemurwa ahubwo igikomeje kwigaragaza. Nta gisubizo rero gishobora kubaho hirengagijwe ukuri.”

President w’igihugu ca Republika y’Urwanda yagaragaje ko igihugu ce kitazakomeza kwicara ngo kirebere ubusugire bwarwo buhungabanywa, nabaturanyi baba Nye Congo.

Ikindi nuko Kagame yagarutse kw’Ijambo yavuze hejuru yamatora muri Congo, yagaragaje ko Leta ya Congo, yitwaza u Rwanda nkikibazo c’umutekano muke avuga ko ibi bifitanye isano n’amatora ya President wico gihugu gifite mu mpera z’uyu mwaka, nubwo yemeza ko bitari bikwiriye.

Yavuze ko n’amahanga asa nk’afite inyungu muri ibi bibazo, ashingiye ku buryo nta n’umwe ugaragaza ko FDLR ari ikibazo ahubwo bakihutira kwamagana M23 gusa.

Ati “Hashize igihe hasohoka amatangazo yamagana M23 n’abayishyigikiye ariko nta matangazo yamagana abashyigikiye FDLR. Bayifata nk’umutwe utakibaho, hanyuma ibitero iheruka kugaba mu Kinigi muri Musanze bikarenzwa amaso.”

“Umuhate wo kudaha agaciro FDLR uteye impungenge ndetse bigatera kwibaza niba hari abantu bashaka ko iki kibazo kigumaho kugira ngo bakomeze kubona uko bigarurira akarere na Afurika”.

Yagize ati “Ica mbere, iki ntabwo ari ikibazo c’u Rwanda, kandi tugiye guharanira ko buri wese abona ko atari ikibazo c’u Rwanda, duhereye ku kuvuga ngo, abo batekereza ko iki ari ikibazo c’u Rwanda aho kuba ica Congo, mbere na mbere bakure aba Banye-Congo hano.”

Nyuma y’iri jambo, ibinyamakuru byinshi byavuze ko bisobanuye ko “u Rwanda rutazongera kwakira impunzi z’Abanye-Congo”, ibindi bitangaza ko “u Rwanda rushobora kwirukana impunzi z’Abanye-Congo.”

Kagame yabwiye The East African ko nta gahunda u Rwanda rufite yo kwirukana izo mpunzi.

Ati “Ntabwo tuzirukana impunzi z’abanye-Congo ziri hano. Ico nashakaga kubwira abatekereza ko u Rwanda ari ikibazo, naravuze nti ‘mutware izo mpunzi muzisubize muri Congo’. Bazazigirira nabi cangwa bazice. Niyo mpamvu rero bakwiriye kubanza kwiga ku bindi bibazo nk’imvugo zihembera urwango muri RDC zituma izo mpunzi zibaho.”

Mu myaka isaga 20 ishize, Congo ntabwo yigeze igaragaza ubushake bwo gucura impunzi zayo zisaga ibihumbi 80 ziri ku butaka bw’u Rwanda.

Ibihugu by’i Burayi na Amerika nibyo byagiye bitwara bamwe muri izo mpunzi aho bamaze kujyana abagera ku 9000 ariko byabaye nk’agatonyanga mu nyanja kuko hagiye haza izindi.

President Kagame yagaragaje ko impamvu izo mpunzi zidasubira iwabo harimo uruhare rwa FDLR n’indi mitwe yigishijwe ingengabitekerezo, bashaka kuzigirira nabi Leta yabo irebera.

Ati “FDLR ico ishaka ni ugukurikirana izo mpunzi ikazisanga mu Rwanda ikazicana n’Abanyarwanda hanyuma bakitega ko u Rwanda ruzicara rukituriza, ntabwo bishoboka.”

Kagame kandi yabajijwe ku mikorere y’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe muri Congo, aho hashize iminsi hari imyigaragambyo yo kuzamagana, bazishinja kudafasha FARDC kwirukana M23.

Iki kibazo yasubije ko Leta ya Congo, igaragaza ko izingabo za karere ziyibera ingabo zikabafasha kurwanya umutwe wa M23.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “President Paul Kagame Yabwiye Itangaza Makuru Ko Leta Ya Congo Yamaze Kurenga Umurongo Utukura.”
  1. I was extremely pleased to uncover this great site. I wanted to thank you for your time just for this fantastic read!! I definitely liked every bit of it and i also have you bookmarked to see new things on your site.

Comments are closed.