• Sun. May 19th, 2024

Président Félix Tshisekedi yongeye gushinja abayobozi ba Africa y’Unze ubumwe kurebera mugihe avugako Igihugu ce catewe nabaturanyi.

ByBruce

Feb 18, 2023
Share with others

Président Félix Tshisekedi, yongeye kwikoma Africa Yunze ubumwe (AU), ubwo bari mubiganiro aharejo tariki 17.02.2023, i Addis-Abeba muri Ethiopie , ibi biganiro byarimo abayobozi batandukanye bo mukarere ndetse na Lourenço João, wa Angola.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Félix Tshisekedi, wihariye Tina Salama, yagize ati : “Tshisekedi arashinja Africa Yunze ubumwe (AU), kurebera kubibazo Igihugu ce gifite catewe nigihugu c’Urwanda gikoresheje umutwe wa M23.”

Yakomeje agira ati : “Africa Yunze ubumwe, yakagombye kwemeza ko umutwe wa M23, ari umutwe w’iterabwoba.”

Ubushize kandi mukanama kumutekano ka Africa Yunze ubumwe, ubwo bateranaga bayobowe na Président Cyril Ramaphosa, tariki 17.01.2023, Félix Tshisekedi yongeye gushinja abayobozi ba Africa, kugira ubwoba bagatinya kubwira Urwanda ko rwavogereye Igihugu ce.

Tubibutsa ko i Addis-Abeba muri Ethiopie, hateraniye inama ya Africa Yunze ubumwe (AU), igira iya 36, mugihe bateranye intambara zirimo guca ibintu muri Eastern ya Drc.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Président Félix Tshisekedi yongeye gushinja abayobozi ba Africa y’Unze ubumwe kurebera mugihe avugako Igihugu ce catewe nabaturanyi.”
  1. Felix tuza M23 ntabwo arumutwe witerabwoba ahubwo leta niyo yamaze abantu ibicha ibaziza ubusa M23 numuchunguzi

Comments are closed.