• Sun. May 19th, 2024

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yahamagariye Minisitiri w’ubanye n’amahanga na Minisitiri w’ingabo, gukora ibishoboka byose kugira ngo ingabo za SADC zize muri RDC.

Share with others

Perezida wa Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye Minisitiri w’intebe na Minisitiri w’ingabo ndetse na Minisiteri w’ubanye n’amahanga wa RDC bwana Christophe Lutundula, gufata ingamba zihamye kugira ngo ingabo z’umuryango wa SADC zibashe kuza muriki gihugu.

Ibi byemejwe n’umuvugizi wa perezida Félix Tshisekedi, bwana Tina Salama, aho yatangaje ko ibi byizwe mu Nama yabaye i Kinshasa kuri uyu wa Gatanu, tariki 10/11/2023.

Yagize ati: “Nyuma y’imyanzuro y’i Nama igira iya 43, y’Abakuru bi bihugu bya SADC ijyanye nokohereza ingabo za SADC muri RDC, perezida Félix Tshisekedi, arahamagarira Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba na Minisitiri w’ubanye n’amahanga, gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bishirwe mungiro vuba.”

Twabibutsako k’uwa Gatandatu, tariki 04/11/2023, mu Nama y’Abakuru bi bihugu bigize u muryango w’iterambere wa Afrika y’Epfo (SADC), ibihugu bitatu (3), muri uwo muryango byahise bitangaza ko bizatanga ingabo ibyo ni : Afrika y’Epfo, Malawi na Namibi.

Gusa bikaba byaraje kugora kubijanye n’umutongo uzakoreshwa naziriya Ngabo z’u muryango wa SADC aho ibyo bihugu biwugize byemezanije kubanza kurema ikigega kizakoreshwa naziriya Ngabo za SAMIDRC.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.