• Sun. May 19th, 2024

Perezida Félix Tshilombo, yongeye ku mvikana mu burakari bwinsi y’ikoma u Rwanda, ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Share with others

Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshilombo, yongeye kwa magana u Rwanda ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC.

Ni mu kiganiro perezida Félix Tshisekedi yahaye itangaza makuru rya Le Monde Afrique, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29/03/2024.

Tshisekedi yavuze ko atangazwa n’uko u Rwanda rutaryozwa ibyago ruteza igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku ntambara igisirikare cye, gihanganyemo n’umutwe wa M23, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, mu Burasirazuba bwicyo gihugu.

Yagize ati: “Mwaba muzi ibihano bimaze gufatwa ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine? Nanjye sinabimenya byose, kuko bimaze kuba byinshi. Vuba aha muzi urupfu rwa Alexeï Navalny(utaravuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya), Muri Congo hamaze gupfa abantu miliyoni 10. None nibihe bihano byari byafatirwa u Rwanda? Ntabyo. Kandi mu gihe Kagame agiye mu Buraya ba musasira tapi rouge. Mbwira icyo ari cyo.”

Yakomeje agira ati: “Tugomba gutandukanya ingano n’umurima. Mu gisirikare cyacu harimo abagambanyi. Ntabwo ari mubavuga ururimi rw’i kinyarwanda gusa, hari n’Abanyekongo, turwana n’umwanzi ugaragara, u Rwanda, ndetse n’umwanzi utagaragara, abinjiye munzego z’u buyobozi.”

Tshisekedi kandi yavuze ko ababazwa n’inkunga y’amafaranga umuryango w’u bumwe bw’u Burayi baheruka gusezeranya igisirikare cya RDF, ni mu gihe muri iki Cyumweru, uwo muryango watanze inkunga ingana na miliyoni 20 z’amayero ku ngabo z’u Rwanda.

Iyo nkunga yatanzwe mu rwego rwo gufasha igisirikare cy’u Rwanda guhangana n’imitwe y’iterabwoba y’aba Jihadiste, mu gihugu cya Mozambique.

Mu gihe cyo kw’iyamamaza kwa Tshisekedi mu mpera z’u mwaka ushize, yari yasezeranyije Abanyekongo ko azatera u Rwanda, avuga ko azarasa i Kigali yiyicariye i Goma.

Kuri ubu uwo Mujyi wa Goma uzengurutswe n’ingabo za M23 ashinja gufashwa n’u Rwanda, n’ubwo rwo rubitera utwatsi hubwo rugashinja Tshisekedi n’ubutegetsi bwe gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda.

Ibi Tshisekedi yongeye ku bigarura mu gihe ibihugu birimo na Angola bari munzira yokunga u Rwanda na Congo Kinshasa, mu rwego rwo gushakira amahoro u Burasirazuba bwa RDC n’akarere kose muri rusange.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.