• Sun. May 19th, 2024

Mu kuzirikana inzira y’u musaraba Yesu yanyuzemo, perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakoze akarusho yikorera umusaraba kurutugu rwe.

Share with others

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yafashwe amashyusho yikoreye umusaraba, mu buryo bwo kwifatanya n’abakirisitu mu kwizihiza umunsi wa ‘Pasika.’

Ni uguhera ku wa Gatanu abakirisitu bi butse “urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe,” perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye n’umugore we, bagaragaye mu muhanda bari kumwe n’abakirisitu benshi b’idini Gatolika.

Muri uwo muhango perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaye yikoreye umusaraba kurutugu rwe, wari umusaraba ukoze mu giti cyo kimwe n’umufasha we wari iruhande rwe, yambaye imyenda isanzwe.

Ibi byanatangajwe n’ibiro by’u mukuru w’igihugu cy’u Burundi, Ntare Rushatsi, byashize hanze amafoto agaragaza perezida Evariste Ndayishimiye yikoreye umusaraba. Binatangaza ko ari murwego rwo kuzirikana inzira y’u musaraba Yesu yanyuzemo.

Ibyo biro byatangaje biti: “Kuri uyu wa Gatanu 29/03/2024, umuryango wa Perezida wifatanije n’abakirisitu bo ku Isi yose mu isengesho ryo ku wa Gatanu mutagatifu, iminsi ibiri mbere ya Pasika; isengesho ryaranzwe n’inzira y’u musaraba yateguwe kugira ngo hibukwe kwihangana gutangaje kwa kristo.”

Muri ayo mashyusho wabonaga Ndayishimiye n’umudamu we baherekejwe n’ikivunge cy’abantu benshi, batembera yikoreye n’umusaraba.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.