• Sun. May 19th, 2024

Abavuga ko Joseph Kabila, wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ko yahunze igihugu, bahawe igisubizo.

Share with others

Abo mu ishyaka rya Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bashubije abo mu ishyaka rya UDPS bari batangaje ko Joseph Kabila yahunze igihugu.

N’ibyari bya tanzweho amakuru n’urwego rwa DGM rushinzwe abasohoka na binjira, avuga ko “Joseph Kabila yahunze igihugu.”

Nyuma yaho gato Augustin Kabuya, umunyabanga mukuru w’i shyaka riri ku butegetsi rya UDPS, yahise asohora itangazo rivuga ko bafite amakuru ahagije, bahawe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka(DGM ), ko “Joseph Kabila yahunze igihugu.”

Itangazo rya Augustin Kabuya rigakomeza rivuga ko”Joseph Kabila yahunze igihugu ku mpamvu z’uko ari inyuma y’ibitero byibasiye igihugu mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ko ndetse ashigikiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Itangazo rya Augustin Kabuya risoza rivuga ko “amakuru bahawe n’urwego rwa DGM agaragaza ko Joseph Kabila yahunze igihugu ku itariki ya 30/03/2024.”

Ibi nibyo bwana Barbara Nzimbi wo mu ishyaka rya Joseph Kabila yise ubuhemu no kuyobya igihugu.

Yagize ati: “Abanyekongo tumaze kumenya amayeri ya UDPS. Igihe cyose iyo mushaka ho umuntu impamvu mu mushinja ibinyoma mu rwego rwo kugira ngo murebe uko mu mugenza.”

Yakomeje agira ati: “Ibyo mu vuga ntashingiro na rito bifite, Joseph Kabila wakoze amateka, akora ihererekanwa bubashya, ubutegetsi abuha Tshisekedi none ubu mutangiye ku mu harabika. Kabila ari gukurikirana ibya masomo ye, mu gihugu cya Afrika y’Epfo.”

Nzambi yanavuze ko Joseph Kabila yasohotse igihugu mu buryo bwemewe n’amategeko ko kandi azakigarukamo igihe azaba abishyaka.”

Ati: “Yasohotse mu buryo bu kwiye, kandi azongera agaruke igihe yishyakiye. Ari gukurikirana ibya masomo ye.”

Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bugize igihe bushinja Ishyaka rya PPRD gushigikira AFC/?/M23. Ni nyuma y’uko abenshi bo muri iryo Shyaka biyunze kwa Corneille Nangaa.

Ku rundi ruhande umuvugizi wa PPRD yasobanuye ko kuba hari abava muri PPRD bakiyunga na AFC ari nk’uko hari n’abava mu ishyaka rya UDPS bakaja ahandi, avuga ko ibyo ari bisanzwe bitogirwa impamvu.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.