• Sun. May 19th, 2024

I Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bateguye imyigaragambyo idasanzwe yiminsi ibiri.

Share with others

I Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, hateguwe imyigaragambyo izamara iminsi ibiri yo kwamagana ubwicanyi bukorerwa abasivile.

Ni myigaragabyo iri butangire kuri uyu wa Gatatu, ikazarangira ku munsi w’ejo tariki ya 18/04/2024, nk’uko amakuru y’ubuyobozi bw’ibanze abivuga.

Bavuga ko ubwicanyi bukorerwa abasivile bumaze gufata indi ntera ko kandi ibi bimaze igihe kirekire.

Nk’uko bivugwa n’ubuyobozi, buhamya ko ubwicanyi bukorwa n’imitwe y’itwaje imbunda y’iterabwoba irimo ADF, CODECO n’indi mitwe igizwe na Maï Maï.

Mu minsi 21 gusa, hamaze kwicwa abasivile barenga 40, abenshi mu bishwe baratemaguwe abandi bicwa barashwe. Ibi biri mu byatumye urubyiruko na Sosiyete sivile bategura gukora imyigaragambyo idasanzwe ikazamara iminsi ibiri.

Muri iyo myigaragabyo barashaka gusaba leta ya perezida Félix Tshisekedi kubashakira umutekano uhamye no kuyisaba kurandurana n’imzi imitwe y’itwaje imbunda ikorera abasivile ubwicanyi ndenga kamere.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.