• Sun. May 19th, 2024

Papa Francisco, wo muri Kiliziya Katolika, yavuze ko Abanyafrika bagomba kumva ibyo guha umugisha abahuza ibitsina ba bisangiye.

Share with others

Papa Francisco, wa Kiliziya Katolika kw’Isi yavuze ko Abasenyeri bo muri Afrika bakwiye gufatwa mu buryo bwihariye ku kwa magana ibyo guha umugisha abahuza ibitsina ba bisangiye (LGBT).

N’ibyo Papa Francisco yavugiye mu kiganiro yakoranye n’abanyamakuru i Vatikan, ho muri Roma, ya vuze ko abayoboye Katolika mu bihugu by’Afrika n’abayoboke babo, ba bona abatinganyi nk’ikizira bashingiye ku mico yabo.

Papa Francisco avuga ko inyandiko yo mu kwezi kwa Cumi nabiri umwaka w ‘ 2023 “Fiducia Supplicans,” ifite intego yo guhuriza hamwe atari iy’amacakubiri.

Atangaza kandi ko ‘adatewe ubwoba n’uko abakindera mu nzira za kera batera umugongo Kiliziya Katolika kubera iyo mpinduka, akemeza ko ibyo bivugwa n’agatsiko gato.

Kuva atowe ngo ayobore Kiliziya Katolika kw’Isi mu mwaka w’ 2013, Francisco yavuze ko Kiliziya Katolika yemera abantu bari mu itsinda r’izwi nka ‘LGBTQ+,’ bahuza ibitsina ba bisangiye, bitabaye ngo mbwa kubanza guhindura inyigisho z’u bukirisitu.

Mu ntangiriro z’umwaka w’2023, Papa Francisco nibwo yatangiye gukoresha imvugo zoroshye ku bahuza ibitsina ba bisangiye, aho yavuze ati: “None niba umuntu ari umutinganyi hanyuma agashaka Imana mu bugwaneza, njyewe ndi nde kugira mucire urubanza?”

Nyuma y’ubu yaje kwandika ibarua ayo herereza abakardinal bakigendera ku mico yakera, ibasaba kwemera abatinganyi.

Intambwe y’indi yateye mu buryo bwo roheje, hari mu kwezi kwa Cumi numwe, umwaka w’2023, aho yatanze uburenganzira bwo kubatiza abatinganyi ndetse nabatemera igitsina bavukanye bakaza ku guhindura ibyo bakunze kwita ‘transgenders.’

Mu kwezi kwa 12 ho, umwaka 2023, abiva imuzi atanga itegeko ryemerera abapadili guha umugisha abahuza ibitsina ba bisangiye, byari mu rwandiko rwa “Fiducia Supplicans,” rusobanura uburyo bagomba guha umugisha abatinganyi.

Nyuma y’ubu Abapisikopi bo muri Afrika ba maganye urwo rwandiko kandi ba rwamagana mu burakari bwinshi, abo ni mu gihugu cya RDC, Malawi, Nigeria, Rwanda, Burundi, Zambia n’ahandi.

Papa Francisco, asubiza ibi ko Abanyafrika “bazagenda ba byumva buhoro buhoro.”

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.