• Sun. May 19th, 2024

Papa Francisco, umushumba Mukuru w’idini Katolika, ararembye nimugihe byavuzwe ko arwaye indwara ikomeye…

Share with others

U mushumba Mukuru w’idini Eklezia Katolika, k’urwego rw’isi, Papa Francisco, byavuzwe ko arwaye indwara ya Bronchite ikaze.

Kuri uy’u wa Gatandatu, tariki ya 25/11/2023, uriya Mushumba Mukuru w’idini Eklezia Katolika n’ibwo yanyuze mu gipimo nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ca Ijwi ry’Amerika aho banerekanye ko yapimiwe mu bitaro bya Eklezia Katolika byitwa Gemelli, biherereye i Roma mu Butaliyani.

Iy’inkuru ikomeza ivuga ko Papa Francisco ya pimwe basanga i bihaha bye byarangiritse arinabyo ngo bituma atagihumeka neza .

Ikindi n’uko buriya burwayi buri mu byatumye Papa Francisco asubika urugenzi yari kugirira i Dubai, kuri uyu wa Kane, tariki 30/11/2023, ahari kubera i Nama y’Abakuru bi bihugu yiga k’u mihindukirire y’ikirere.

Nyuma y’uko asubitse urugendo, Papa Francisco yahaye ikiganiro Abanyamakuru abatangariza ko “Abaganga bamusanganye Bronchite ikomeye kandi yandura cyane.”

Papa yarakomeje ati: “N’ubwo ndwaye ariko nk’uko mu bibona ndacyariho.”

Muri riya Nama iri i Dubai byavuzwe ko Papa Francisco, azaserukirwa na Minisitiri we w’intebe Pietro Parolin.

Gusa n’ubwo Papa Francisco Abaganga ba musanganye Bronchite ariko mu busanzwe ubuzima bwe bwari bugaramiwe nimugihe yaragize igihe bavuga ko yarwaye ivi no mu rukenyerero ndetse ko n’urura rwe rwarehutse cyane ko runabyimbye.

Muri uku kwezi kwa 12/2023, papa Francisco aruzaza Imyaka 87 y’amavuko.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.