• Sun. Jun 2nd, 2024

Muruzinduko rwiminsi itatu Perezida Denis Sassou N’guesso, yagiriye mu Rwanda, yambitswe umudari namugenzi we Perezida Paul Kagame anamugabira n’inka z’inyambo.

Share with others

Perezida Denis Sassou N’guesso muruzinduko rwiminsi itatu mu Rwanda akaba yarahageze kuruyu wa Gatanu tariki ya 21/07/2023, nuruzinduko yatumiwemo na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida wa Congo ubwo yageraga i Kigali yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda byabereye muri Village Urugwiro, mbere yo gusura urwibutso rwa Genoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

Nyuma y’aho yagiye mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ageza ijambo ku bayigize.

Muribimwe yavuze harimo ko Afrika ikwiye gufatanya kubyaza umusaruro ubukungu bwose ifite kugira ngo budakomeza gutunga abanyamahanga, nyamara abayituye bicwa n’inzara.

Ati: “Ejo heza ha Afrika hazashingira ku gutunganyiriza muri Afrika ubukungu karemano buyiturukamo. Amateka ni umuhamya wabyo.”

“Kubyaza umusaruro amazi dufite bizafasha umugabane wacu kuba uwa mbere ugaburira amahanga umuriro w’amashanyarazi ariko ibyo byose birasaba ko tubanza gushakira amahoro n’umutekano Afrika, tugahagarika ubugizi bwa nabi. Nta gaciro n’icyubahiro bishoboka nta mahoro.”

Perezida wa Congo yavuze ko bimwe mu by’ibanze ngo icyo cyerekezo Afrika ishaka kigerweho byamaze gushyirwaho, nk’amasezerano ashyiraho isoko rusange, umushinga wo gushyiraho pasiporo imwe nyafrika n’ibindi.

Ikindi nuko uyu Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso mururu ruzinduko rwe yambitswe umudari namugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame, yamwambitse umudari w’icyubahiro uzwi nk’”Agaciro.”

Ibi bikaba byatangajwe na Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Kagame yambitse Denis Sassou N’guesso uriya mudari, “ku bw’imiyoborere ye idasanzwe ndetse n’ubwitange mu kubaka Afrika ihamye kandi iteye imbere.”

Sibyo byonyine byagezweho muruzinduko rwa Perezida wa Congo Brazzaville, kuko yageze mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu Karere ka Bugesera.
Yakiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’abayobozi b’iyi Kaminuza.

Nyuma yibi byose Perezida Kagame yamutembereje mubiraro by’inka ze z’inyambo.

Perezida Kagame yatembereje mugenzi we wa Congo Brazzaville, Sassou Nguesso mukiraro cy’inka ze giherereye i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera, anamugabira Inka z’Inyambo.

Perezida Denis Sassou Nguesso, yaheruka mu Rwanda ahagana mumwaka wa 2019, uru ruzinduko rwe rukaba rwari ruje rukurukira urwo Perezida Paul Kagame yari yagiriye muri Congo Brazzaville mumwaka wa 2022.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.