• Sun. May 19th, 2024

Mugihe perezida Félix Tshisekedi yimirije kw’injira mu matora yasubukuye ingendo mubihugu by’abaturanyi.

Share with others

Umukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa Kane(4), yitezwe i Kampala, kumurwa Mukuru w’igihugu ca Uganda aho azaba aje kuganira na Mugenzi we Perezida Kaguta Museveni.

Nyuma y’ibiganiro azagirana namugenzi we Yoweli Kaguta Museveni, azahita yerekeza i Nairobi, kumurwa Mukuru w’igihugu ca Kenya . Bikavugwa ko muri Kenya naho azabasha kuganira na Mugenzi we Perezida William Ruto.

Perezida Félix Tshisekedi, akoze iz’ingendo mubihugu by’abaturanyi mugihe igihugu ce cyimirije kuja mu Matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba muri uku kwezi kwa Cumi nabiri, tariki makumyabiri, uy’u mwaka w’2023 ikindi n’uko igihugu abereye umuyobozi kirimo intambara ziremereye zatangiye akimara kwima ingoma zihereye mu misozi miremire y’Imulenge ho mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Zir’iya Ntambara zaje gukomereza muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse no mu majy’Epfo ya Kinshasa, mu Ntara ya kwa Mouth.

Perezida Félix Tshisekedi ngoyaba ashaka ubufasha bwihuse kuribi bihugu by’abaturanyi.

Tshisekedi yaherukaga i Kampala homuri Uganda ahagana mu mwaka wa 2021 ubwo y’unganga perezida Yoweli Kaguta Museveni na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.