Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gihe hasigaye umunsi umwe kugira ngo ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’ab’inteko ishinga amategeko bitangire, ubutumwa buhembera inzagano, amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko bukomeje gukwirakwiza M’uburasirazuba bw’icyo gihugu cyitegura amatora tariki 20/12/2023.
Amafoto y’abakandida ku mwanya w’abadepite ku rwego rw’igihugu n’uw’intara yatangiye kugaragara hirya no hino M’uburasirazuba bwa Congo. Ahandi hateraniye abashyigikiya abakandida banyuranye batanga impano zigamije gushishikariza abaturage gutora abo bamamaza.
Zimwe mu mpano zitangwa harimo intebe zo mu nsengero(amakanisa), ibitenge, n’amafaranga.
Gusa, hari bamwe mu bayoboke b’abakandida basebya abakandida, abakoresha amagambo y’ivangura rishingiye ku moko bagaragaza ko ari bo banyirigihugu.
Urebye ibivugirwa kumbuga nkoranya mbaga(social media), usanga ahanini Abapfulero baturiye teritware ya Uvira, Fizi na Mwenga bagenda basebya abakandida bakomoka m’ubwoko bw’Abatutsi. Uwitwa na Luvumbu Kibambara na Bitakwira Bihona Justin, b’umvikanye basebya kubi, Minisitire w’ibikorwa remezo Alexis Gisaro ndetse n’abagenzi be aho biswe “abashitsi, ubwoko bw’inzoka n’ibindi bisa nkibyo.”
Ibyo ntibikora Bitakwira wenyine hubwo hamaze kugaragara i gurupe y’abantu benshi bagendera mu macakubiri bigishijwe n’abanyapolitike bazana inzangano ahanini M’uburasirazuba bwa RDC.
Bruce Bahanda.