• Sun. May 19th, 2024

Ibyari ibyishimo by’ingabo za FARDC byabahindikiye ikimwaro, nyuma y’uko Col Erasto Bahati Musanga wo muri M23 wari waratangajwe ko yishwe n’izo ngabo, yagaragaye mu ruhame.

Share with others

Ibyari ibyishimo by’ingabo za FARDC byabahindikiye ikimwaro, nyuma y’uko Colonel Erasto Bahati wo muri M23, wari waratangajwe ko yishwe n’izo ngabo, yagaragaye ari muruhame.

Nibyari bigize igihe bikwirakwijwe y’uko Colonel Erasto Bahati ari mu basirikare bakuru ba M23 bishwe n’Ingabo za leta ya perezida Félix Tshisekedi, biza gutungura benshi ubwo yagaragaraga mu ruhame i Kiwandja ahaheruka kubera ibiganiro by’ihuriro rya AFC n’abaturage.

Mu mpera z’u kwezi kwa Mbere, uyu mwaka, M23 yasohoye itangazo rishinja ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa kwica babiri muri ba ‘komanda’ bayo, nyuma yo kubatega igico ubwo bari bagiye guhumuriza abaturage bagabweho ibitero na FARDC n’abambari bayo.

Muri iryo tangazo M23 yemeje ko yiciwe abayobozi, nyuma y’ubwo ibinyamakuru bibogamiye ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa bitangaza ko hari abasirikare benshi ba M23 barimo n’abakomeye biciwe mu bitero bya FARDC yari yagabye yifashishije drones zo mu bwoko bwa CH-4 yaguze mu Bushinwa.

Mu bo byavuga ko bishwe harimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wahoze akuriye ubutasi muri M23 na mugenzi we Bahati Erasto Musanga wari usanzwe ari umunjyanama wa Gen Sultan Makenga.

Colonel Bahati kuri ubu akuriye department ya M23 ishinzwe imari n’umusaruro, yongeye kugaragara mu ruhame ubwo Alliance Fleuve Congo yakoranaga i Nama n’abaturage bo mu Mujyi wa Kiwandja.

Ni muri iyo Nama Corneille Nangaa ukuriye ihuriro rya AFC yongeye kwizeza abo baturage ko M23 iteganya kwigarurira vuba imijyi ikomeye irimo Goma, Bukavu, Kinshasa n’iyindi. Avuga kandi ko igiye kwirukana perezida Félix Tshisekedi Tshilombo i Kinshasa.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.