• Sun. May 19th, 2024

Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa, yeruye mukarasisi k’ingabo maze avuga ko brigade 15 zigiye koherezwa kurwanya M23.

Share with others

Umusirikare mukuru mungabo za Republika ya Demokarasi ya Congo ( FARDC), Lt General Christian Tshiwewe Songesa, ahejeje gutangaza ko hagiye koherezwa abasirikare benshi muri Kivu yaruguru, kurwanya M23.

Nk’uko yabivuze yavuze yihanukira ko hazoherezwa brigade 15, baje gutera abagizi iminsi k’urugamba ingabo mubitugu. Ni mu mirwano imaze iminsi ihuza ingabo za RDC n’umutwe wa M23 kimwe ho RDC yari itarerura ko abasirikare babo bari k’urugamba nimugihe byitwagako harwana Wazalendo.

Ibi General Tshiwewe akaba yabivugiye mukarasisi kahuzaga ingabo za FARDC zihuriye muri za unite zitandukanye mw’i Kambi y’igisikare irahitwa kokolo i kinshasa, mu murwa Mukuru w’igihugu ca RDC.

Général Tshiwewe yagize ati: “Ndishimye kubagezaho inkuru y’uko igisirikare cyacu kirimo kirazamuka mu mbaraga aho ubu hari brigade 15 zirangije ishuri ubu ibikoresho byabo byarangije kuba tayari ndetse bitegerejweko boherezwa mubandi bari k’urugamba M’uburasirazuba bwa RDC, guhangana na M23.”

Y’unzemo kandi ati: “Usibye abongabo hari n’abandi bari guhugurwa bazakora muri za unite z’ingabo zidasanzwe muribo harabamaze gusoza ayo mahugurwa.”

Lt General Tshiwewe, “yoboneyeho kandi kubwira ingabo ze ko bagomba gukora ibishoboka byose kugirango barangize ikibazo c’intambara ziri mugihugu cabo anahamyako byose bizashoboka igihe bose bazaba basenyeye k’umugozi umwe kuko aribo Congo itezemo amahoro y’ejo hazaza.”

Uyu musirikare uvuga rikijana mugisirikare ca RDC, Lt Gen Tshiwewe, yongeye kwibutsa abasirikare inshingano zabo nyamukuru ko ari “Ukurinda abaturage ndetse n’ibyabo hamwe nokurinda ubusugire bw’ibihugu.”

Yarangije ashimira abaturage k’ubufatanye bwabo n’igisirikare ca FARDC, M’uburasirazuba bwa RDC, maze yongera guhamagarira iki gisirikare ku datoteza Wazalendo.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.