• Sun. May 19th, 2024

Lt Gen. Charles Kayonga, yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu gihugu ca Republika ya Turukiya.

Share with others

Lt Gen. Charles Kayonga, wari uheruka kuja mu kiruhuko cy’izabukuru yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Turukiya.

N’ibyavuye mu myanzuro y’i Nama yaba Minisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 29/11/2023, iteraniye i Kigali mu Rwanda. Iriya Nama ya ba Minisitiri ikaba yari yobowe na Minisitiri w’intebe wa leta ya Kigali, Dr Eduard Ngirente.

Lieutenant General Charles Kayonga, ahawe ziriya nshingano zo guhagararira u Rwanda muri Turukiya, mugihe amezi atatu(3), yararangiye ashizwe mu kiruhuko cy’izabukuru we n’abandi ba Gen benshi barimo na General Fred Ibingira.

Charles Kayonga, ari mu basirikare bakuru bari mu bafashe iyambere mu ku bohoza u Rwanda n’imugihe muri iki gihugu c’u Rwanda habaye Genocide yakorewe Abatutsi ikozwe na leta ya Juvenali Habyarimana.

Gen Kayonga, akaba yarigeze no kuba umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda(RDF). Sizo nshingano zonyine yahawe na leta y’u Rwanda kuko ahagana mu mwaka w’2014 kugeza 2019 yagizwe ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu c’u Bushinwa.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.